Umuhanzikazi wo muri Kenya Victoria Kimani yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo umuhanzi w’icyamamare wo muri Afurika y’Epfo Tyla, nyuma y’uko bamwe bakibaza uburyo yatsindiye igihembo cya Grammy, ndetse bagaruka ku mitegurire n’amategeko akomeye ashyirwa ku bahanzi b’Abanyafurika.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kimani yakomeje anenga uburyo umuziki nyafurika utadakurwa guhabwa amahirwe, avuga ko Abanyafurika “basa kandi bumvikana kandi mu buryo butandukanye.”
Kimani, yashimiye cyane Tyla n’ikipe ye kuba barashoboye kurenga ibyiciro byose, no kuba yaratsinze abandi bahanzi batandukanye barimo Daviso, Eddy Kenzi n’abandi bahanzi nyafurika.
Kimani yanatangaje ko na we ajya ahura n’izo mbogamizi inshuro nyinsho igihe cyose asohoye indirimbo nshya. Yanasobanuye ko abafana n’abamunenga bakunze kumusaba ‘kuririmba mu Giswahili’ cyagwa se bakavuga ko umuziki we ‘ utari uwa Kenya.’
Nubwo amaze inyaka isaga icumi aririmba injyana za Afro-pop, R&B na pop, yavuze ko izo mbogamizi yakomeje kujya ahura nazo.
Intsinzi ya Tyla mu birori bya Grammy yakuruye impaka zitandukanye. Mu gihe benshi mu bafana be bishimiye intsinzi ye, bamwe mu bakunzi b’injyana ya Afrobests bagaragaje ko batishimiye iyo ntsinzi, mu gihe bamwe mu bafana bari biteze ko umuhanzi wo muri Nigeria Davido ko ari we wari gutwara Grammy.
Mu ijoro ryo ku cyumweru, hatagwa ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 68, Tyla yatsindiye igihembo cya Best African music Perfomance abicesheje indirimbo yise ‘Push 2 Start’, Tyla akabayaraye iki gihembo ku nsuro ye ya kabiri muri iki cyiciro, n’ubundi ahagitse Davido.
Yavugishije benshi ubwo yagukanaga igihembo cye cya mbere muri grammy 66, aho iki gihembo yagicesheje indirimbo ye ysie ‘Water’.
Kimani yongeye gushimira byimazeyo Tyla ku tsinzi ye, avuga iyi tsinzi ishobora kaba inzira yamugeze ku bafana hirya no hino ku isi, cyane ko akunze guhuza injyana y’Amapiano, Pop na R&B.
Uyu umuhanzi ufite imyaka 24 y’amavuko, yatsinze abahanzi bakomeye barimo Ayra Starr, Burna Boy, Davido, ndetse n’umuhanzi ukomoka muri Uganda Eddy Kenzo.
Nubwo itsinzi ya Tyla yishimiwe ku rwe mpuzamahang, yciye integebamwe mu bahanzi bo muri Nigeria, cyane ko nta muhanzi n’umwe wo muri icyo gihugu wabashije kwegukana iki gihembo.
Tyla ari I Los Angeles yagize ati: “Ibi birandenze, birandenze cyane pee!! Ndanezerewe cyane kuba mbashije kwegukana iyi Grammy, kandi nishimiye cyane kuaba ndi Umunyafurika. Nishimiye kubona Abanyafurica benshi bashoboye kugera hano.”







