Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF), yemeje ko imikino ya ¼ cya CAF Champions League izakinwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya VAR, ririmo no kuzakoreshwa bwa mbere kuri Stade Amahoro nyuma y’igeragezwa ryayo ryari riherutse kuba mu marushanwa y’urubuto..
Ibi bije mu gihe Al Hilal SC ikomeje kwakirira imikino yayo mu Rwanda, aho yitwaye neza mu matsinda ikegukana umwanya wa mbere mu Itsinda C, bituma ibona itike ya ¼.
Nk’uko CAF ibisaba, amakipe ageze muri iki cyiciro yasabwe gutanga stade azakiniraho, hagamijwe gusuzuma niba zujuje ibisabwa birimo kwakira ikoranabuhanga rya VAR rizifashishwa kugeza iri rushanwa risoje.
Stade Amahoro iri mu zatoranyijwe, bikaba biteganyijwe ko izongera gushyirwamo ibikoresho bya VAR mbere y’umukino ubanza.
Al Hilal SC izahura na Renaissance Sportive de Berkane mu mikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura, mu rugendo rwo guhatanira itike ya ½. Ni imikino itegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere, by’umwihariko kuko izabera i Kigali.
Gukoreshwa kwa VAR i Amahoro si ubwa mbere. Muri Mutarama 2025, habaye igerageza rya mbere ry’iri koranabuhanga mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Icyo gihe hakiniwe umukino w’irushanwa rya “Urubuto Community Youth Cup” wahuje Irerero rya FC Bayern Munich na Intare FTC mu batarengeje imyaka 16, hagamijwe kureba uko VAR yakwifashishwa mu mikino ibera mu gihugu.
Icyo gikorwa cyari igice cy’umugambi wo kuzamura urwego rw’imisifurire no kugabanya amakosa ashobora kugira ingaruka ku musaruro w’imikino.
Abasesenguzi bagaragaje ko gukoresha VAR byongera icyizere ku misifurire, cyane cyane mu mikino ikomeye nka CAF Champions League aho buri gitego cyangwa penaliti bishobora guhindura amateka.
Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko hari gahunda yo gutangira igerageza rya VAR muri Shampiyona y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’amarushanwa yo mu gihugu.
Kuba Stade Amahoro igiye kongera kwakira VAR mu marushanwa mpuzamahanga ni indi ntambwe igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka mu bijyanye n’ibikorwaremezo bya siporo.
Iyi stade iherutse kuvugururwa ku rwego rwo hejuru, yujuje ibisabwa na CAF ndetse na FIFA, bituma ishobora kwakira imikino ikomeye irimo n’iy’amakipe akomeye ku mugabane.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda biteze imikino ishyushye, cyane ko Al Hilal SC imaze kwerekana ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye.
Gukoreshwa kwa VAR bizatuma buri cyemezo gikomeye gifatwa nyuma yo gusuzuma neza amashusho, bityo harusheho kuboneka ubutabera mu kibuga.
Amatike y’iyi mikino ategerejweho kuzitabirwa ku bwinshi, mu gihe amaso yose azaba ahanzwe i Amahoro harebwa niba Al Hilal SC yakomeza kwandika amateka muri CAF Champions League, VAR na yo ikaba igize uruhare mu mikino itavugwaho rumwe.










