• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Urupfu rwa Gogo rwavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambag

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
September 6, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Urupfu rwa Gloriose Musabyimana wamamaye nka Gogo ruri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko hanabuze amafaranga yo kuzana umubiri wa nyakwigendera. Benshi bakibaza aho amafaranga yavaga mu bitaramo yamaze iminsi akorera aho yaba yaragiye.

Gloriose wamamaye nka Gogo mbere yo kwitaba Imana yavuze abizi ko arwaye, aho yagize ati: “N’umubiri wangonze, n’ubu wabona mbuze umwuka, ariko ijambo ry’Imana riravuga riti: mu bibi no mu byiza dushimire. N’ubwo mungiye kumbona muri ubu buryo, mbeshejweho n’ubuntu bw’Imana n’amahirwe y’iteka yampaye.”

Yakomeje agira ati: “Hari igihe kigera nkarwana n’urugamba, nkagira ibintu byo guhwerera, mbega mu rugamba najyanaga n’ijambo ry’Imana. Namwe murabyumva ko mbyeshejweho no gusenga, iyo nsenze imyuka mibi ikavaho. Kandi nkagira n’ubundi burwayi bwo mu mutwe. Umutwe udakira na wo urambabaza, ariko inyuma ngira igihorihori kimeze nk’icy’umwana muto. Uko mugiye kubona asa nk’umuntu mukuru udafite ikibazo, ariko mu by’ukuri uyu mubiri ushobora gutuma wiheba ukava ku Mana yakuremye. Ariko tubifashijwemo no gusenga tugomba kubyakira uko bimeze kuko Imana ari yo izi iherezo ryacu.”

Hari abibaza icyatumye abahanzi bamwe batagira ubuzima bwiza bubabereye, aho bamwe bashyira mu majwi Vava wamenyekanye mu ndirimbo “Dore Imbogo” ndetse na Pastor Theogene wamenyekanye . Abandi bavuga ko bishoboka ko hari ibyihishe inyuma birimo imyuka mibi n’ibindi.

Ibyo kubura amafaranga yo kuzana umubiri wa nyakwigendera Gogo byateje ikibazo gikomeye, aho ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na YouTube hakomeje kubazwa aho amafaranga yakorewe mu bitaramo yajyaga.

Bamwe bakoresha izo mbuga bibaza bati: “Ko Gogo yakoraga ibiterane byinshi, abakirisitu bakamushyigikira ndetse bakamuha amafaranga atari make, ayo mafaranga yagiye he?”

Hari abavuga ko Gogo yakoreshwaga cyane mu bikorwa byasaga n’ibirenze ubushobozi bwe, kandi nyamara yari arwaye. Byagaragariraga amaso ko yakoreshwaga cyane mu gihe yari afite intege nke. Uwari ushinzwe ibikorwa bye avugwaho ko yashyiraga imbere inyungu ze bwite kuruta ubuzima bwa Gogo. Byongeye, hari hashize igihe gito bavuye muri Uganda, ariko bahise bongera gusubirayo mu bitaramo.

Jacky, uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yanenze imikorere y’abashinzwe ubuzima n’ibikorwa by’abahanzi, agira ati: “Inda yanjye ni yo izabwira icyo gukora aho kugira ngo ibikorwa byanjye bijyanwe n’undi muntu. Muzabazwe amaraso ya Gogo.” Yongeyeho ati: “Gogo mwaramucuruje, mwaramukoresheje, mutibuka ko afite uburwayi none mutumye umutima we uhagarara. Mwakoze amafaranga menshi mumukoresheje, ariko ayo mafaranga mwayashyize he?”

Abakoresha TikTok n’abandi barashinja uwakurikiraga imikorere ya Gogo ko ari we wabaga umenye aho amafaranga yajyaga, ndetse bikanibazwaho impamvu umuryango usabwa kugura ibintu byo kumuzana mu gihe amafaranga yari yarakoreshejwe mu bitaramo.

Umuryango wa nyakwigendera Gogo watangaje ko wagowe cyane no gukurikirana ibikorwa bye, ndetse ko uwo wari ushinzwe ibyo bikorwa wabasabye amafaranga yo kwishyura uburuhukiro (morgue) ndetse n’ayandi yo kumuzana mu Rwanda.

Umwe mu bo mu muryango we yagize ati: “Yadusabye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu. Nahise nibaza uburyo umuntu wari mu kazi igihe kirekire, agakora ibiterane byinshi byinjiza amafaranga, none bikarangira umuryango ari wo usabwa ibyo byose. Ntitwari kubyumva neza.” Yakomeje avuga ko uwari ushinzwe Gogo yabasabye no kugurisha amatungo n’ibindi bintu ngo babone ayo mafaranga.

Gloriose Musabyimana wamamaye nka Gogo mu ndirimbo “Blood of Jesus”, uyu munsi mu gitondo umubiri we wagejejwe mu Rwanda uvuye muri Uganda. Amakuru avuga ko amafaranga yo kwishyura ibitaro n’imodoka yamuzanye yakusanyijwe n’Abanya-Uganda ndetse n’Ambasade y’u Rwanda.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Umuhango wo Kwita Izina wahurije hamwe ibyamamare mpuzamahanga

Next Post

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Abaturage bo mu Bugereki banze kubyara

Rickman Manrick yasabye miliyoni 100 z’amashilingi kugira ngo asubire muri Wrestling”nkangara”

Rickman Manrick yasabye miliyoni 100 z’amashilingi kugira ngo asubire muri Wrestling"nkangara"

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.