Mu gihe isi igenda itera imbera mu ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI), hagenda havuka amahirwe n’ibibazo bishya ku buhanzi n’inganda ndangamuco. Mu cyumweru gishize i Paris mu Bufaransa, habereye inama mpuzamahanga yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya Convention on the Protection and Promotion of the Diversity of Cultural Expressions, aho hanasesenguwe ingaruka za AI ku muco n’ubuhanzi.
Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu, inzego za Leta, sosiyete sivile, n’abafite inshingano zo guteza imbere umuco, binyuze muri Civil Society Forum. Mu bayitabiriye harimo abategura iserukiramuco “Ikirenga Art and Culture Promotion” na “Rwanda Creative Coalition”, bitabiriye nk’indorerezi.
Ijambo ryatanzwe na Hakizimana Pierre, utegura iserukiramuco ‘Ikirenga’, ryagarutse ku nshingano zabo muri iyi nama, rinasobanura impamvu AI ikwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye mu nganda ndangamuco.
Muri iyi nama, hagaragajwe intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, harimo:
- Kuvugurura amabwiriza ngengamikorere kugira ngo agaragaze neza ingaruka za AI ku buhanzi;
- Isesengura ry’amahitamo y’amategeko ashobora gukomeza gushimangira urwego rwa Convention;
- Gushyiraho uburyo burambye bwo kurengera uburenganzira bw’abahanzi mu gihe AI igenda yinjira mu muziki, amashusho, ubuvanganzo n’ibindi bihangano.
Abahagarariye sosiyete sivile bashimangiye ko iterambere rya AI rigomba kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi n’abanyabugeni, kandi ko ikoranabuhanga ritagomba gusimbura umwimerere w’ibihangano ahubwo rigomba kwifashishwa mu buryo bumwe cyagwa ubundi. Banagaragaje ko amategeko akwiye kuvugururwa hakiri kare kugira ngo hirindwe gukoresha ibihangano by’abandi nta burenganzira cyangwa gutesha agaciro umwimerere.
Icyagarutsweho kandi ni uko ibihugu biri mu nzira y’iterambere bikwiye kungukira ku mahirwe yo ku masoko mpuzamahanga, gushyigikirwa mu kubaka ubushobozi bw’abahanzi, no kugerwaho n’ikoranabuhanga n’amikoro.

Abitabiriye inama bishimiye kandi ko hemejwe ingengo y’imari y’agateganyo ya 2026–2027 y’International Fund for Cultural Diversity, igamije gushyigikira imishinga itanga impinduka mu nganda ndangamuco, guteza imbere politiki z’umuco, no gufasha udushya n’imishinga y’abahanzi bo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Hakizimana Pierre yashimangiye ko inkunga zisabwa muri gahunda ya 16 y’imishinga zasuzumwe kandi zigaterwa inkunga, ibyo bigaha icyizere abahanzi n’imiryango ibahagarariye.
Nk’indorerezi, Ikirenga Art and Culture Promotion na Rwanda Creative Coalition batangaje ko bazakomeza gukangurira abahanzi kumenya no gukoresha amahirwe atangwa n’iyi nama ya UNESCO, gukorana na Leta n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe, no guteza imbere ubuvugizi bugamije kurengera uburenganzira bw’abahanzi mu bihe bya AI.
Mu gusoza, Hakizimana Pierre yashimangiye ko Convention ya 2005 ikiri inkingi ikomeye mu kurengera no guteza imbere itandukaniro ry’umuco ku isi. Yagaragaje ko hakenewe gukorana hagati ya Leta, sosiyete sivile n’abahanzi, kubaka amategeko arambye kandi ajyanye n’igihe, no gushyigikira ibihugu biri mu nzira y’iterambere kugira ngo bigire uruhare ku isoko mpuzamahanga ry’umuco.
Inama yabereye i Paris yasize ubutumwa bukomeye: Ikoranabuhanga rirahari kandi rizakomeza kwaguka, ariko umuco n’ubuhanzi bigomba gukomeza kuba umutima w’iterambere, bidateshejwe agaciro n’iterambere rya AI.







