Umuhanzikazi wamenyekaniye mu kigo cya Source management, Spice Diana, yagiriye inama bagenzi be bakora umuziki, ashimangira akamaro ko gukorana n’ikipe ifasha abahanzi ku yobora ibikorwa by’ubuhanzi ha kubikora wenyine.
Ibi yabivuze ashingiye ku bunararibonye bwe, uyu muhanzi yavuze ko kugira ikipe cyagwa umuyobozi (management) bifasha umuhanzi, kumunyekanisha ibikorwa bye no gukomeza umwuga kandi byubahiriza amaheme y’uruganda rw’imyidagaduro.
Ati: “Umuhanzi cyagwa umuhanzikazi wese aba akeneye ubuyobozi. Ukeneye ikipe. Sishobora kungira inama abahanzi yo gukora ibintu byose bonyine ‘oya’. Lubera ko Atari byiza. Umuhanzi aba agomba gukora kinyamyuga. Akagira ikipe ikora imirimo imwe n’imwe, na we ugakora iyawe nk’umuhanzi.”
Yasobanuye ko gukora n’ikipe bituma umuhanzi yibanda ku buhanzi bwe no kuzamura izina rye (brand), aho kwiharira kwikorera inshingano nyinshi wenyine.
Spice Diana yanavuze ko gukora na zimwe mu nzu zitunganya umuziki (record label) bishobora kuba byiza kurushaho, igihe cyose amasezerano azanira inyungu umuhanzi.
Yagize ati: “Niba hari inzu itunganya umuziki wumva wakorana nayo neza, nta kibazo, igihe cyose amasezerano akwemerera inyungu zawe nk’umuhanzi. Icyo ni cyo cy’ingenzi.”
Yakomeje avuga ko ubu afite ubuyobozi bumufasha , anizeza abamukurikira ko mu minsi iri imbere azabaha ibisobanuru birambuye ku bijyanye n’ubuyobozi busha.
Yasoje agira ati: “Njye ku giti cyanjye sinshobora ibintu byose njye nyine, cyane ko nizera ko byose bikorerwa mu bufatanye. Vuba aha nzabaha amakuru yose ajyanye n’ubuyobozi bwanjye bushya.”







