Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk’umuhanzi w’ibihe byose mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) Dr Doris Uwicyeza Picard yabengutse umuziki wa Ruti Joel wiyeguruye imiririmbire yo hambere akayihuza n’ibigezweho.
Ku wa 6 Nzeri 2025 Dr Doris Uwicyeza Picard yanditse ubutumwa bushima cyane imiririmbire, imbaraga akoresha ku rubyiniro n’imyandikire y’ibihangano bya Ruti Joel. Yagize ati”Ndabibwira buri wese, mvuze ko Ruti Joel ari we muhanzi mwiza u Rwanda rufite muri iyi minsi. Akoresha neza ijwi, azi kwitwara neza ku rubyiniro kandi ni umwanditsi mwiza. Umuhanzi w’ibihe byose mu Rwanda”.
Ruti Joel yagiye kuri ubwo butumwa avuga ko ibivuzwe na Dr Doris Uwicyeza Picard ntacyo yarenzaho ahubwo amushimira cyane. Ibitekerezo biri gutangwa biri kumuha urutonde rw’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, Kivumbi King, Boukuru n’abandi. Icyakora ajya ahatangirwa Ibitekerezo agatsimbarara kuri Ruti Joel, bikaba byerekana ko amufana bimuvuye ku mutima.
