Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe, Akagari ka Nyagatoma, umusore w’imyaka 21 yishwe atewe icumu n’abo bari kumwe, icumu rimufata munsi y’igituza mu rubavu arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yatangarije Impinga ko abasore babiri bakoze urugomo kuri mugenzi wabo, bakamukomeretsa bikamuviramo urupfu.
Yagize ati“Umusore w’imyaka hagati ya 20 na 21 yakorewe urugomo n’abo bari kumwe bitewe n’ubusinzi.
Bahuye n’uwitwa Irabiza Didin nyakwigendera afite inkoni, barayimwambura. Nyuma asubira mu rugo abibwira undi musore yasanze mu rugo ko bamwambuye inkoni.”
SP Hamdun yakomeje agira ati“Bafata icyemezo cyo kujya kugaruza inkoni. Bageze aho babasore bari, harimo uwitwa Murenzi Tomath, uzwi ku izina rya Hungu, ari na we wari wamwambuye inkoni. Bamubwiye ko baje gufata inkoni yabo. Uwo musore yari afite icumu, ahita aritera Irabizi Didin mu gatuza hafi y’urubavu, ahita yitura hasi.”
Yongeyeho ati“Abaturage bahise bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Tabagwe, banamenyesha Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi. Ageze ku Kigo Nderabuzima cyahise kimwohereza ku Bitaro bya Nyagatare, agezeyo ashiramo umwuka.”
Abakekwaho icyaha, ngo abaturage bagerageje kubafata, ariko biruka berekeza mu gishanga baracika. Kugeza ubu, Polisi, n’izindi nzego n’abaturage baracyakora ibishoboka byose ngo bafatwe.
Atangariza Imping, SP Hamdun yasobanuye ko atari Tabagwe yonyine igaragaramo urugomo, ati“Ntiwavuga ko ari umwihariko wa Tabagwe cyangwa ngo ugerageze kuvuga ko byacitse. Ni urugomo rugaragara mu bantu bishora mu businzi cyangwa mu biyobyabwenge, birimo inzoga zitujuje ubuziranenge nka kanyanga. Ibi na byo ni byo byatumye abo basore batera mugenzi wabo icumu.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga bwo kwerekana ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, ndetse basaba abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bihagarikwe mbere y’uko bigira ingaruka zikomeye.
Yasoje agira ati “Icya mbere ni ukwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane ko ari byo soko y’urugomo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko. Ibyo bikorwa ndetse n’ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe, igihe babonye icyahungabanya umutekano.”
SP Hamdun yavuze ko nyakwigendera Irabizi yari yaravuye mu ishuri, kandi n’abakekwaho gukora urugomo barivuyemo. Umuryango wa nyakwigendera urasaba ko abakoze uru rugomo bafatwa bagahanwa by’intangarugero.
Twagerageje guhamangara Umuyobozi nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwa Sam Gatunge, ariko ntiyabasha kutwitaba, naza ku twitaba turaza kubagezaho andi makuru ari buduhe. Ikindi turakomeza kubagezaho amakuru mashya kuri iyi nkuru.