Umuraperi wo muri Kenya, Sosuun, yagaragaje impungenge ku rubyiruko rwa Gen Z rudashaka kwakira abahanzi bakuze, nyuma y’uko umuririmbyi w’inararibonye Avril ahuye n’akaga ko kunengwa kubera gufatanya n’abandi mu njyana shya.
Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Sosuun yagaragaje agahinda ku bitekerezo bibi byerekeye Avril, wakoranye na Kendi Kiremi na Fathermoh mu ndirimbo “Confirm” mu ndirimbo yavuguruwe (remix).
Iyi ndirimbo iri hafi gusohoka kuri YouTube, ariko bamwe mu bafana bavuze ko Avril “yarengeje imyaka” yo gukora umuziki.
Sosuun ati“ Avril, Kendi na Fathermoh bafite indirimbo nshya. Ni remix y’indirimbo ya Kendi na Fathermoh yitwa Confirm. Nagiye mu gice cy’ibitekerezo nsanga abantu bandika bati ‘Avril, amaze gusaza, reka gusohora umuziki.” Sosuun yahise yibaza ati:” Kuki habaho ubu busumbane?”
Umuririmbyi wa “Habari ya Mjini” yibajije impamvu Abanyakenya bakunze gukosora abahanzi b’abagore gusa, mu gihe abahanzi b’abagabo bamenyerewe nka Nameless, Nyashinski, na Jose Chameleone bakomeza gusohora umuziki wabo nta nkunga nk’iyo bahabwa.
Yashimangiye ko umuziki uherekejwe n’urukundo n’ubutumwa, atari isura y’umuntu.
Ati“ Mbona nta muntu uhamagarira Nameless, Nyashinski cyangwa Jose Chameleone ko bamaze gusaza. Bavuga ko abagabo bashobora gusohora umuziki igihe icyo ari cyo cyose. None se, umuziki ushingiye ku isura? Ugomba kumva ubutumwa.”
Agaragaza agahinda, Sosuun yavuze ko ubu buryo bwo kunengwa bushobora guca intege abahanzi bagifite inyota yo gukora umuziki.
Yongeyeho ati“ Byanteye gushaka gusubira muri studio gukora umuziki. Ayo magambo si meza. Nimuca intege abahanzi b’abagore, ese ntimwumva ko umuziki ari urukundo?. Avril ntarageza imyaka 40, kandi n’iyo yaba yarayigejeje, nta kibazo cyo gusohora umuziki mushya gihari.”
Yanagaragaje kandi ko abagore akenshi bahura n’imbogamizi, bakahagarika akazi kabo kugira ngo bite ku muryango mbere yo gusubira mu muziki. Yasabye Abanyakenya guhagarika kunenga no guca intege abagore bagendeye ku myaka yabo.
Ati“Iki kibazo kigomba gucika kuko abagore bagira inshingano nyinshi zitandukanye. Zituma bahagarika umuziki kugira ngo bite ku bana n’umuryango, ariko ntibiba bivuze ko kuririmba bihagaritswe.”
Umuraperi, umaze guhabwa ibihembo byinshi bitandukanye, yasabye abamunenga kubaha inzira y’abahanzi.
Sosuun yongeyeho ati“ Mu by’ukuri, indirimbo irakunzwe, kandi ndabibabwira, gusaza n’ibisanzwe igihe tubashije kubikora neza.”
Mu gusoza, Sosuun yasabye urubyiruko rwa Gen Z gusuzuma uburyo bwabo bwite bwo gukura mbere yo gusebya abandi.
Ati“ Mbere na mbere, ubwanyu Gen Z, ese ntimurimo guhura n’ukuri kuva mwarangiza amashuri? Murimo gukura no gusaza, rero ntimukababaze abahanzi. Mu bindi bihugu, abahanzi nka Jose Chameleone na Sheeba bakora umuziki nta muntu ubavuga. Hano muri Kenya ni ho abantu bavuga ko abahanzi bamaze gusaza. Si byiza na gato.”