Umunyamakuru wa Isibo Radio, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana, nyuma y’ikibazo cy’imyubakire yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
DC Clement yari yanditse ubutumwa agaragaza ko yakorewe akarengane mu gusenyerwa inyubako yari ahuriyeho n’abandi, zirimo n’iyubakwa ry’ishuri ryari rimaze gukura.

Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwategetse gusenya inyubako nta nteguza kandi atahawe umwanya wo kwisobanura.
Mu gusobanura ibibazo by’inyubako, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yagaragaje ko DC Clement yari yahawe uruhushya rwo kuvugurura inzu ishaje gusa, ariko aho kuyisana yayihinduye inyubako nshya itemewe, harimo n’inyubako z’ishuri zidafite ibyangombwa.
Yibukije ko aho hubatswe hari mu gace kagenewe ubuhinzi, bityo inyubako z’igihe kirekire zitemewe.
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage bose gukurikiza amategeko agenga imyubakire, ndetse unibutsa ko hubatswe uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha gutahura inyubako zubatswe mu buryo butemewe.

Turacyategereje igisubizo cy’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ku bijyanye n’itabwa muri yombi rya DC Clement, mu gihe impaka ku kibazo cy’inyubako n’akarengane byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.








