Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, uruganda rw’imyidagaduromuri Uganda rwashenguwe n’urupfu rw’umukinnyi wa filime Esteri Tebandeke, witabye Imana azize uburwayi bw’impiko.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangamakuru byizewe, Esteri yari amaze igihe kinini mu bitaro aho ubuzima bwe bagenda bukomerezwa n’iyo ndwara. Mu mwaka wa2022, yakorewe isimburwa ngingo z’impiko(kidney transplant), aho umugabo we Samuel Lutaata Tebandeke yamuhaye impyiko Icyo gikorwa cyabanje gutanga icyizere cy’uko ashobora gukira.
Icyakora nyuma haje kuvuka ibibazo, aho bivugwa ko umubiri we watangiye kwanga kwakira iyo mpyiko yari yarahawe n’umugabo we.
Mu mezi ya vuba aha, yongeye kuremba bikomeye cyane, ndetse ajyanwa mu gice cyita ku barembye cyane (High Dependency Unit) mu bitaro bya Nakasero, aho yari ku byuma bimufasha guhumeka. Biravugwa kandi ko amafaranga yakoreshwaga ku munsi mu kumuvura yari ageze kuri miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda.
Esteri Tebandeke yavutse mu 1984, yari azwi cyane mu kubyina ndetse no mu mashusho y’indirimbo (video vixen), harimo indirimbo “Singa” ya Bobi Wine. Yanagaragaye kandi muri filime yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga yitwa Queen of Katwe.
Twihanganishije umuryango we byimazeyo, inshuti ndetse n’abafana be muri ibi bihe bikomeye by’amakuba.
Indirimbo yagaragayemo








