Abahanzi Bull Dog, Jay C na Bull Dog hari amashusho yabo akomeje gucaracara bari kurwana n’abafana b’I Rubavu mu kabari kitwa kwa Nyanja kari hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira ya Congo.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2025 I Rubavu hasorejwe Mtn Iwacu na Muzika Festival, ibitaramo byasorejwe kuri sitade ya Nengo. Nyuma abari bavuye I Kigali bakomereje mu tubari dutandukanye. Abahanzi barimo Jay C, Bull Dog na Bushali babanje kunyura mu birori by’abambaye umweru byabereye ahitwa Lake Side bahavuye bahavuye berekeza mu kandi kabari ko kwa Nyanja.
Bamaze gusoma icupa rero rikabacengera bigiriye inama yo kujya hanze gufata ku kayaga no gusoma ku itabi. Muri icyo gicuku, muri ako kabari haje abantu benshi wakwita igikundi basagarira abo bahanzi noneho rurambikana. Polisi yarahageze ita muri yombi bamwe ariko nyuma bararekurwa.
