Ubuzima bw’umuhanzikazi Fille Mutoni buravugwaho kuba mu kaga nyuma yo kujyanwa mu bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo bikomeye byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byamenyekanye nyuma y’uko umukunzi we, MC Kats, asangije amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Fille ari mu burwayi bukomeye, asaba abantu n’inzego zitandukanye kumufasha.
Mu butumwa bwe, MC Kats yatangaje ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo afashe Fille kwivuza ariko bikamunanira, bityo agahitamo gusaba ubufasha rusange. Yavuze ko ibiyobyabwenge byagize uruhare runini mu kumugeza mu bihe bitoroshye arimo, anongeraho ko ababimwinjijemo bagomba kubiryozwa.

Amafoto yasohotse agaragaza Fille Mutoni aryamye ku gitanda cy’ibitaro, afashijwe n’imashini imwongerera umwuka, ibintu byatumye benshi bagira impungenge ku buzima bwe n’ahazaza he mu muziki.
Muri uko gusaba ubufasha, MC Kats yanenze Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda (UNMF), avuga ko ryamusezeranyije inkunga y’amafaranga yo gufasha we na Fille ariko ntiryigera ribageraho. Yagaragaje ko kuba nta bufasha bufatika butangwa ku bahanzi bahura n’ibibazo bikomeye ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.

Ibi bibaye mu gihe Fille Mutoni yari aherutse gutangaza ko ari mu rugamba rukomeye rwo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, aho yavuze ko yitandukanyije n’inshuti zimwe na zimwe ndetse akareka no gukoresha telefone kugira ngo yirinde gusubira mu ngeso mbi.
N’ubwo ari mu bihe bikomeye, Fille Mutoni aracyibukwa nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Uganda, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Kumbaya, Tovayo, Nakupenda I Love You, I Wanna Know You n’izindi. Abakunzi be n’abakurikiranira hafi umuziki bakomeje gusenga no gusaba ko yakira vuba, akagaruka mu buzima busanzwe no mu muziki.







