Ku wa 1 Mutarama 2026, igitaramo “The New Year Groove” cya The Ben cyakiriye Bruce Melodie muri BK Arena, cyagaragaje byinshi ubushobozi n’ubumwe bw’abahanzi b’Abanyarwanda. Iki gitaramo cyabaye urugero rw’uko gukorana n’ubufatanye bishobora guteza imbere umuziki nyarwanda, nubwo benshi mu bafana mu maso habo habonetsemo ihangana.
Ubumwe bwa The Ben na Bruce Melodie bwagaragaye mu buryo bw’ubufatanye, gutegura no kwamamaza igitaramo, bikagaragaza ko gukorera hamwe bitanga inyungu ku giti cyabo ndetse no ku muziki w’u Rwanda muri rusange. Abafana benshi bitabiriye iki gitaramo, berekana ko bishimira kubona aba bahanzi bahuriye ku rubyiniro rumwe, bikanagaragaza ko abakunzi b’umuziki nyarwanda bashyigikira impano zabo.

Nubwo hari amakosa amwe mu migendekere y’igitaramo, imitegurire yacyo yari ku rwego rwo hejuru: amatara, ibyuma by’amajwi n’imyidagaduro byateguwe n’abahanga, bigaragaza ko mu Rwanda bishoboka gutegura ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.
Abahanzi bombi berekanye ubushobozi n’ubuhanga buhambaye bwo gushimisha ababafana babo, kandi abafana bagaragaje ko bishimiye uko bitwaye, nubwo ihangana ryari ri hagatiyabo ryitezweho byishi. Ibi ni isomo ku bashoramari n’abategura ibitaramo, rikerekana ko abahanzi b’Abanyarwanda bashoboye kandi bakagira abakunzi benshi.
Iki gitaramo kandi cyabaye ishusho y’uko abahanzi bashobora kwitinyura no kwigira ku bushobozi bwabo, bakora ibitaramo binini batifashishije n’abanyamahanga, bigaha icyizere abandi bahanzi mu gihugu. “The New Year Groove” igaragaza ko umuziki nyarwanda ushobora guhatana ku rwego mpuzamahanga kandi akagaragaza ubuhanga n’ubushobozi bw’abahanzi b’Abanyarwanda.








