Abakunzi ba reggae mu Rwanda barateganya ijoro rizasiga amateka. Ni nyuma yo gutangazwa ko itsinda ry’umuziki rya reggae ryo mu Bwongereza rizwi cyane, UB40, rizaza kuririmbira i Kigali ku wa 9 Kamena 2026 kuri BK Arena.
Iki ni kimwe mu bikorwa byo mu ruzinduko rwabo rw’isi yose rwitwa “The Big Love Tour”, bigamije gutangaza album yabo mushya yitwa ‘The Big Love’, irimo indirimbo nka “That Look in Your Eye”, “Let Your Yeah Be Yeah” na “Somethin’ Stupid”. Izi ndirimbo zose ziri mu njyana ya reggae ndetse n’amajwi ya pop bazwiho nayo cyane.
Ali Campbell: Ijwi ryashyize UB40 ku isonga
Mu baririmbyi bazaza i Kigali harimo umwe mu bashinze itsinda, Ali Campbell, uzi ijwi ryihariye ryashyize UB40 ku murongo w’agasongero ko kumenyekana. Campbell yashinze itsinda muri 1978, ariyobora imyaka myinshi, ariko muri 2008 yarisezeyemo. Nyuma y’imyaka itandatu, muri 2014, yasubiye mu itsinda, ibyishimo by’abakunzi birongera biragaruka.
Amateka n’umurage wa UB40
Izina “UB40” rifite inkuru idasanzwe: ryavuye ku ifishi y’leta y’Ubwongereza yatangwa ku bantu bashaka akazi (unemployment benefits form) mu gihe itsinda ryashingwaga. Abashinze iri bari inshuti zabaye hamwe, zigira mu mashuri atandukanye i Birmingham, bifuzaga gukora umuziki uvuga ibibazo by’abaturage n’ubuzima busanzwe.

UB40 yamenyekanye ku isi yose binyuze ku ndirimbo zitaribagirana nka “Red Red Wine,” “Food for Thought,” “Can’t Help Falling in Love” na “I Got You Babe”, indirimbo nyinshi muri izo zageze ku mwanya wa mbere mu Bwongereza no muri Amerika. Kugeza ubu, itsinda ryagurishije amwe mu makusanyo arenga miliyoni 70 ku isi yose.
Uruzinduko rw’isi yose
Mbere yo kugera i Kigali, UB40 yabanje New Zealand, Ositaraliya, Fiji na Samoa. Bazaririmbira kandi muri Grenada Reggae Fest muri Amerika, hamwe na New York, Cincinnati na San Francisco.
Mbere yo kugera i Rwanda, bazaba banyure Cape Town, Durban na Pretoria muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’ibitaramo bya Kigali, bazakomeza uruzinduko mu Bwongereza no muri Irilande, baririmbira mu mihana nka Londres, Manchester na Birmingham.
Kuri bakunzi ba reggae mu Rwanda, ibitaramo byabo bizabera kuri BK Arena ku wa 9 Kamena 2026 ikazaba ari itariki ndetse n’akanya katazibagirana.







