U Rwanda, igihugu cyiza kiri mu mutima wa Afurika y’Uburasirazuba, kizwi ku misozi miremire, ibiyaga byiza, amashyamba, n’ahantu nyaburanga hatandukanye. Abagisura bahasanga ubwiza karemano budasanzwe butuma buri wese yishimira kuhasura.
Mu by’ingenzi mu bunyaburanga, u Rwanda rufite imisozi n’udusozi dutatse igihugu ku buryo butangaje. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe itanga amahirwe ya bamukerarugendo yo kuhasura, amashyamba yihariye n’inyamaswa z’inyamabere. Mu majyaruguru, Volcanoes National Park ni ahantu hazwi cyane ku bukerarugendo aho usanga ingagi mu ishyamba, naho Pariki y’Akagera itanga amahirwe yo kureba inyamaswa zitandukanye z’ishyamba.
Ku bijyanye n’amazi, ibiyaga bya Kivu na Muhazi bituma igihugu kigaragara neza kandi bigakurura ba mukerarugendo bifuza kuruhukira ku biyanga by’umwimerere. Aha hantu ushobora no kwidagadura, gutembera ku mazi, ndetse no kwiga ku bidukikije.

Bamwe mu basuye u Rwanda barimo Aline ukomoka mu Bufaransa, yavuze ko “Ubwiza bw’imisozi n’amashyamba by’umwihariko Nyungwe byanshimishije cyane, ndetse n’uburyo abantu baho bakirana urugwiro ab’abagana bituma yumva yishimiye kuhaguma igihe kirekire.”
Hari kandi Jean-Claude wavuye muri Canada, wagize ati “Kureba ingagi muri Volcanoes National Park byari inzozi zanjye kuva kera. U Rwanda rufite ubwiza bwihariye kandi bwuzuye amahoro.”
Ubwiza nyaburanga butangaje bufite akamaro kanini ku gihugu. Bukurura ba mukerarugendo, bityo bukazamura ubukungu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Byongeye kandi, bituma habaho kurinda ibidukikije no guha agaciro umuco gakondo w’abanyarwanda.
U Rwanda, ku isonga mu bihugu bifite ubunyaburanga budasanzwe muri Afurika, bukomeza gushimisha abantu bose basura igihugu, bityo bukagaragaza ko ubwiza bwacyo butagereranywa.


