• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 2, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Turahirwa Moses yakatiwe mu bujurire

MUNYANKINDI Alphonse by MUNYANKINDI Alphonse
April 1, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye ko umunyamideli Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 akanatanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw nk’uko yabikatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ni nyuma y’uko yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho muri 2024 rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yarasabaga ko yahabwa igihano gisubitswe kuko yatangiye gahunda yo kwikosora no kugororwa.

Yavuze ko inshuro nyinshi yakoresheje ibi biyobyabwenge atari mu Rwanda aho yari mu mahanga mu bihugu babyemera nko mu Butaliyani na Kenya.

Ku bijyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze bishingiye ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga atari uguhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

Yasobanuye ko yahinduye ifoto ya pasiporo ye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, akuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ahagaragaza igitsina cya nyirayo.

Iyo foto yahinduwe ni yo yaje gushyirwa kuri Instagram iriho amagambo agaragaza ko yahinduye igitsina kuri ibyo byangombwa.

Yagaragaje ko iyo foto yari yahinduriwe ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi ko nta handi yigeze ikoreshwa nk’icyangombwa agashimangira ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nko guhimba inyandiko.

Tariki ya 30 Werurwe 2026 ni bwo yasomewe icyemezo ku bujurire bwe maze Urukiko Rukuru rwa Kigali rushimangira igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Iki cyemezo gisobanuye ko Turahirwa agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge aho cyo kizarangira muri Mata 2026.

Share2Tweet1Send
Previous Post

DR Congo igiye mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka irenga 50

Next Post

Rose Muhando Yibwe n’Abajura Binjiye Iwe

MUNYANKINDI Alphonse

MUNYANKINDI Alphonse

IZINDI NKURU WASOMA

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

by Alex RUKUNDO
11 hours ago

Umuhanzi Ykee Benda abinyujije ku rukuta rwe rw X (twitter) yatangaje ko mu minsi mike agiye kwibaruka impaga z’abana batatu...

“Dushishikaje no gushaka amafaranga nta guhangan” – B2C

“Dushishikaje no gushaka amafaranga nta guhangan” – B2C

by Alex RUKUNDO
13 hours ago

Itsinda rigizwe n’abahanzi batatu ryitwa B2C Entertainment ryatangaje ko ritita ku makimbirane aterwa n’umuziki cyagwa aturuka ku bahanzi, ibi babitagaje...

Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako

Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako

by MUNYANKINDI Alphonse
15 hours ago

Umunyamakuru wa Isibo Radio, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya...

Next Post
Rose Muhando Yibwe n’Abajura Binjiye Iwe

Rose Muhando Yibwe n’Abajura Binjiye Iwe

Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako

Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako

Haringingo yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports

Haringingo yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu
Imyidagaduro

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

by Alex RUKUNDO
April 1, 2026
“Dushishikaje no gushaka amafaranga nta guhangan” – B2C
Imyidagaduro

“Dushishikaje no gushaka amafaranga nta guhangan” – B2C

by Alex RUKUNDO
April 1, 2026
Haringingo yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports
Imikino

Haringingo yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports

by MUNYANKINDI Alphonse
April 1, 2026
Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako
Imyidagaduro

Umunyamakuru DC Clement yatawe muri yombi kubera ikibazo cy’inyubako

by MUNYANKINDI Alphonse
April 1, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.