Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music & Culture’.
Ubwo yasezeraga kuri YouTube, Tuma Basa wari umaze imyaka umunani akorera uru rubuga, yagize ati “Nyuma y’imyaka umunani nkora muri YouTube, nafashe icyemezo cyo gusezera kugira ngo ntangire ubuzima bushya.”
Ubusanzwe yitwa Tumaine Basaninyenzi ariko yamamaye nka Tuma Basa; akomoka mu Rwanda ndetse ahafite abavandimwe. Nyina na se niho bakomoka gusa bimukiye muri Amerika ari naho baba kugeza ubu.
Tuma Basa ni umuhanga mu gutunganya muzika akaba afite n’ubumenyi mu kuvanga indirimbo. Yatangiye kwinjira mu byerekeye ubucukumbuzi no guteza imbere Hip Hop ubwo yakoraga muri BET, mu gice cya muzika agisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kuva kuri BET yakoreye MTV mu mashami atandukanye aho yayoboraga abapanga imiziki icurangwa. Ubwo yari kuri MTV, nibwo Tuma Basa yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu byerekeye ubucuruzi, ayikuye mu ishuri rya Stern School of Business [rimwe mu ya New York University].
Nyuma yo kuva kuri MTV, Tuma Basa yafashije inshuti ye Sean “Puff Daddy” Combs gutangiza Televiziyo ya REVOLT, icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida mu ishami rya Music Programming.
Mu byamwanditsweho ku nkomoko ye, hari ibinyamakuru bigaragaza ko Tuma w’imyaka 42 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga icyo gihe. Ni umwe mu buzukuru ba Pastor Basaninyenzi Musango, ufitanye ubumwe cyane na Pasiteri Ezra Mpyisi.
Akiri muto cyane bahise bimukira muri Ioawa muri Amerika ari naho yabaye mu myaka y’ubuto bwe nyuma ajya kuba muri Zimbabwe aho yamaze imyaka icumi. Yize kaminuza muri University of Iowa ari na ho yatangiye gukinira mu ikipe y’ikigo ya Basketball ya Iowa Hawkeyes.




