Ijoro ryo ku wa 14 Ugushyingo 2025 ryabereye Kampala Serena Hotel ryabaye urubuga rukomeye rwo kwerekana uburyo umuziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutanga amahirwe ku bahanzi batandukanye, by’umwihariko Abanyarwanda bagaragaje ko bafite ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Ni mu muhango wo gutanga ku nshuro ya 14 ibihembo bya HiPipo Music Awards, byitabiriwe n’ibyamamare byinshi n’abakunzi b’umuziki baturutse impande zitandukanye.
Mu byaranze iri joro, The Ben yongeye kugaragaza uko umuziki w’u Rwanda ugeze ku rwego rwo guhangana mu karere, ubwo yegukanaga igihembo cy’Indirimbo Nziza mu Karere (East Africa Best Act/Song) binyuze mu ndirimbo ye ‘True Love’. Yahigitse ibihangano byakunzwe cyane nka ‘Pawa’ ya Mbosso na ‘Yebo’ ya Vestine & Dorcas, bigaragaza imbaraga n’ubwamamare yagize mu muziki wa Afurika.
Undi Munyarwanda wigaragaje ni Yago Pandat, ukorera umuziki muri Uganda, waririmbiye abitabiriye ibirori. Yago yanyuze benshi mu buryo bugaragaza impano imaze kumufasha kubaka izina rinyuze mu bihangano bye birimo Album nshya ‘Yago Life II’.
HiPipo Music Awards 2025 byaranzwe no kwiharira ibikombe kwa Joshua Baraka, wageze ku rubyiniro inshuro nyinshi yegukana ibihembo birimo Africa’s Number One, East Africa’s Best Artist, Best Male Artist ndetse na Artist of the Year. Ku ruhande rw’abagore, Ava Peace yegukanye ibihembo bibiri birimo Breakthrough Artist na Best Female Artist, ahamya ko ari umwe mu bahanzi bazamuka neza mu muziki wa Uganda.
Indirimbo ‘Wasomera Wa’ ya Creamsite Junior School nayo yashimirwe kubera ubutumwa bwayo bwubaka, yegukana igihembo cya Song of Change, gishyikirizwa indirimbo zifite inyigisho zituma habaho impinduka mu buzima bw’abantu.
Ibirori byasusurukijwe n’abahanzi b’inararibonye barimo Khalifa Aganaga, MUN G, Happy Kyazze, Serena Bata, Roden Y Kabako n’abandi benshi, byongera kubaka ishusho y’uburyo umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere mu murongo w’ubuhanzi bufite ireme.
The Ben na Yago Pandat basize ishusho ikomeye ku muziki w’u Rwanda, berekana ko umuco n’impano by’Abanyarwanda bikomeza gutera imbere no kurenga imipaka y’igihugu.
Urutonde rw’abatsinze:
Song of Change – Wasomera Wa, Creamsite Junior School
Africa Best Act/Song – My Darling – Chella
Africa Number One – Joshua Baraka
East Africa Best Act/Song – True Love – The Ben
East Africa Best Artist – Joshua Baraka
Best Regional Song – Katusabe – Quin Smile
Breakthrough Artist – Ava Peace
Most Viral Song – Kinawolovu – Ndor Love
Song of the Year – See You Tonight – Omega 256 & Cindy Sanyu
Video of the Year – Somebody – Sheebah Karungi
Best Male Artist – Joshua Baraka
Best Female Artist – Ava Peace
Artist of the Year – Joshua Baraka
The Lens of Greatness – Allan Soja





