The Ben wari uherutse gutaramira mu Bwongereza yongeye gutumirwayo mu mujyi wa Manchester.
The Ben uherutse gutaramira mu Bwami bw’ubwongereza mu mujyi witwa Coventry ubarizwa mu Bwongereza bwo hagati (Central England) yongeye kugirirwa ubuntu atumirwa gutaramira abazitabira ihuriro ry’urubyiruko rizaba ku wa 18 Ukwakira 2025.
The Ben mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yasabye abantu kwiyandikisha kare kandi abibutsa ko bazakesha.
The Ben kuri ubu niwe muhanzi mu Rwanda wakoze ibitaramo byinshi kandi bihenze. Aherutse guca agahigo I Kampala akorera I gitaramo muri Kampala Serena Hotel cyacuruje amatike menshi ahenze kurusha abandi bahanzi bataramiye ku butaka bwa Uganda.
Kuri ubu The Ben niwe muhanzi uhenze kumutumira mu Rwanda ku buryo ahitamo gukora ibitaramo byo hanze byinshi kuko imbere mu gihugu yitabira mbarwa. Ari mu mujyo wo kwamamaza album yise Plenty Love iri mu zakunzwe zigisohoka.