Teta Sandra yagaragaye mu mashusho ashaka gutera icyuma Weasel wari wicaye hasi atabaza mukuru we Jose Chameleon
Hongeye gusakara amashusho ya Teta Sandra ashyamirana na Weasel. Ni inkuru yamaze kumenyerwa ko nta kwezi kwashira badakozanyijeho yaba mu rugo cyangwa se mu tubari dore ko bose babaswe n’ubusinzi.
Kuri ubu rero inkuru iri kuza imbere muri Uganda ni amashusho ya Teta Sandra afite icyuma mu ntoki ashaka kugitera Weasel uba wicaye hasi atabaza mukuru we Jose Chameleon. Muri ayo mashusho Weasel agira ati”Chameleon ntabara, reba ibyo umunyarwandakazi ashaka kunkorera. Reba umugore wanshyingiye!”
Ni mu gihe Teta Sandra aba ashaka kumusatira ngo amuteme ariko hari umusore umufata akamurusha imbaraga akamurinda kutegera Weasel.
Abari I Kampala baganiriye na IMPINGA basobanura ko Teta Sandra agaragara nk’uri guca mu bihe bigoye. Yagize ati”Mu cyumweru gishize nahuye na Teta ari kumwe n’abana ubona ko ahangayitse. Ntabwo abana basaga nk’ab’umusitari kuko wabonaga basa nabi”.
Teta Sandra yigeze gukubitwa na Weasel akurwa amenyo. Mu minsi yashize nawe yagonze Weasel ajya kwivuza ukuguru. Birashoboka ko uzatanga undi azamwica rukabura gica nk’uko bose ari abasinzi kandi bakaba banywa n’ibiyobyabwenge. Ntabwo bagifite imitekerereze ikora neza ku buryo bakubaka urugo rurimo ituze n’amahoro.
Ntabwo rero hari umuntu Wabasha gukiza uyu muryango kuko abo kwa Mayanja ntako batagize ndetse n’umuryango wa Teta Sandra waragerageje biranga.