Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yongeye kwandika amateka aba umugore wa mbere wo muri Afurika ugeze ku ndirimbo zirindwi (7) zigeze ku rutonde rukomeye rwa Billboard Hot 100 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika — intambwe ikomeye ikomeje gushyira umuziki wa Afurika ku ikarita y’Isi.
Ibi bije nyuma y’uko indirimbo ye ‘What You Need’ yinjiye kuri uru rutonde iri ku mwanya wa 93, bituma umubare w’indirimbo ze zimaze kugaragara kuri Billboard Hot 100 ugera kuri zirindwi.
Iyi mibare imushyira mu cyiciro kimwe na Burna Boy wo muri Nigeria ndetse n’itsinda Seether ryo muri Afurika y’Epfo, nabo bageze kuri uru rwego.
Ariko ku ruhande rw’abagore, Tems ari wenyine ugeze kuri iyi ntera ikimenyetso cy’uko abagore bo muri Afurika bakomeje gufata umwanya ukomeye mu muziki mpuzamahanga.
Si ubwa mbere Tems avugwaho amateka. Mu 2022, yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagize indirimbo yinjiriye ku mwanya wa mbere (No.1) kuri Billboard Hot 100, binyuze muri ‘Wait For U’ yakoranye na Future na Drake.
Iyi ntsinzi yamushyize mu rwego rw’abahanzi b’Isi, anahita atangira kwitabazwa mu mishinga ikomeye y’ibyamamare birimo Beyoncé, Rihanna na J. Cole.
Abasesenguzi bavuga ko Tems atari kugendera gusa ku bufatanye n’ibikomerezwa, ahubwo ko ijwi rye ryihariye rifite umwimerere riri mu byatumye yigarurira isoko rya Amerika.
Umuziki we uhuza Afrobeats, R&B na Soul, ukagira ubutumwa bushingiye ku kwigenga, kwiyemera no kugaragaza amarangamutima mu buryo butuje ariko bufite imbaraga.
Kuva mu 2020 ubwo ‘Essence’ ya Wizkid yahindukaga indirimbo mpuzamahanga, Tems yatangiye gufatwa nk’ikirango cy’izamuka rya Afrobeats ku ruhando rw’Isi.
Iyo ndirimbo yamubereye umuryango winjira ku isoko rya Amerika, none imyaka itanu gusa ishize ari mu bahanzi bafite umubare munini w’indirimbo kuri Billboard Hot 100.
Byitezwe kandi ko ashobora gukomeza kuzamura uyu mubare, kuko indirimbo ‘Bunce Road Blues’ ya J. Cole, yakoranye na Tems na Future, ishobora kwinjira kuri uru rutonde mu minsi iri imbere.
Ibi byose bigaragaza impinduka zikomeye ku muziki wa Afurika, aho abahanzi batagikora umuziki w’imbere mu gihugu gusa, ahubwo bawukora bagamije isoko mpuzamahanga.
Tems ari mu batanga icyizere ko umugabane wa Afurika ufite ijwi rikomeye ku rwego rw’Isi, cyane cyane mu ruhando rw’abagore.
Mu gihe akomeje kwegukana ibihembo birimo Grammy Award no kwitabazwa mu mishinga y’ibyamamare, Tems aragenda yubaka izina ridashingiye ku ndirimbo imwe yakunzwe, ahubwo ku murage w’umuhanzi ushaka gusiga amateka arambye.
Ku muziki wa Afurika, izi ndirimbo zirindwi kuri Billboard Hot 100 si imibare gusa — ni ikimenyetso cy’igihe gishya cy’abahanzi b’abagore bashyira umugabane wabo ku rwego rwo hejuru.







