Mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026, umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Chinsea Linda Lee uzwi nka Shenseea, yageze i Kigali aje kwitabira igitaramo gikomeye ateganyirijwe ku wa 3 Mutarama 2026. Iki gitaramo azagihuriramo n’abandi bahanzi b’Abanya-Jamaica barimo Mavado, kikazabera muri BK Arena.
Shenseea yageze i Kigali aturutse muri Nigeria, ahita ajyanwa kuri hoteli kugira ngo aruhuke mbere yo gutangira imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cye. Uyu muhanzi akunzwe cyane mu njyana zitandukanye z’umuziki wo ku rwego mpuzamahanga, akaba ari umwe mu bagore bahagaze neza mu muziki wa dancehall na pop.

Yavutse ku wa 1 Ukwakira 1996, Shenseea amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Hit and Run,” “Lighter,” “Blessed” n’izindi nyinshi. Uretse kwamamara kwe, yanigeze no guhatanira ibihembo bikomeye bya Grammy Awards inshuro ebyiri, mu 2021 no mu 2023, bikagaragaza urwego rwe mu muziki w’Isi.
Ku bijyanye n’inkomoko ye, Shenseea afite umubyeyi ukomoka muri Jamaica mu muryango w’Abirabura, mu gihe se ari Umunya-Koreya, bikaba byaragize uruhare mu gutuma umuziki we ugira umwihariko uhuza imico itandukanye.
Igitaramo ategerejwemo kizaba ku wa 3 Mutarama 2026, cyateguwe na Visit Rwanda ku bufatanye n’ibigo bikomeye birimo SKOL Brewery Ltd, RwandAir na Banki ya Kigali. Intego ni ugutanga umwihariko wo gutangiza umwaka mushya binyuze mu myidagaduro ihuza abakunzi b’umuziki w’Abanya-Jamaica n’abandi bakunda umuziki mpuzamahanga.

Imiryango ya BK Arena izafungura saa kumi z’umugoroba, aho abazitabira bazabanza gususurutswa na DJ Lamper mu kuvanga imiziki, mu gihe MC Rocky Try na MC Michel Legrand bazayobora iki gitaramo.
Ibiciro by’amatike byashyizwe ku byiciro bitandukanye birimo 20.000 Frw, 30.000 Frw, 70.000 Frw, 100.000 Frw na 150.000 Frw. Abakoresha amakarita ya Banki ya Kigali bazahabwa igabanyirizwa rya 30% ku itike baguze.
Byongeye, Skol Malt, nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gitaramo, yashyizeho ubukangurambaga bwo guha abakiliya amahirwe yo gutsindira amatike n’ibindi bihembo, binyuze mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kiritezweho gutanga ibyishimo no gukomeza guteza imbere isura ya Kigali nk’umujyi wakira ibitaramo mpuzamahanga.







