Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi hamwe n’icyamamare mu muziki nyarwanda Bruce Melodie biteganyijwe ko bazahurira ku rubyiniro i Brussels, mu Bubiligi.
Iki gitaramo giteganyijwe kizaba ku munsi mpuzamahanga w’abagore ku mu goroba wo ku itariki 7 Werurwe, cyi kaba ari igitaramo cyiswe “Afro Legacy,” kikazabera muri BirminghamPalace.
Sheebah Karungi, yari aherutse gutangaza ko agiye gutangiza ikiganiro (prodcast) gishya, amaze igihe akorera ibitaramo ku migabane igiye bitandukanye. Iki gitaramo kiza kiyongera ku ngengabihe ya Karungi, bityo ikaba irushaho kwaguka, mu gihe akomeje kwagura izina rye.
Bruce Melodie na Sheebah Karungi basanzwe bafitanye indirimbo bahuriyemo bise ‘Embeera Zo,’ kandi bitenganyijwe ko bazahurira ku rubyiniro.
Muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’aba-DJ barimo Princess Flor (Rwanda), Viscious (Uganda) na Saido (Burundi). Amatike ari kugurishwa ku ma-Euro 40 (58,354 frw) ku bayagura mbere (presale) na ma-Euro 50 (72,918 frw) ku bazayagurira ku muryango (at the gate).
Sheebah biteganyijwe ko azagera mu Bubiligi mu mpera z’iki cyumweru.







