Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yagaragaje ko umwaka wa 2025, wamushaririye akagera n’aho asa nucika inege, ariko agakomezwa n’abana be babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh, akabavuga ko aribo bamubaye hafi.
Uyu mubyeyi yabigarutseho mu butamwa yacishije ku rubuga rwe rwa Instsgram, ahakunzwew gushyirwa ubuyumwa bumara amasaha 24.
Ahi yagize ati: “Umwaka ushize wambereye umwaka mubi cyane. Nta kintu wanyambuye gusa, warashenguye. Muri make naribuze. Nashatse kwimahoroneza igihe nari mu bubabare, mu ijoro aho nta muntu narigutura amariri yanjye. Nari njyenyine, ntawigeze ampumuriza, nta nu muntu numwe wigeze asobanukirwa n’iyo ntambara na rwanaga nayo itagaragara, iyo ntambara yarwanirwaga mu bitekerezo byanjye no mu mutima wanjye,”
Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bikomeye yagizwe no kugira abana be babiri bamubaga hafi. Akomeza avuga ko ku bw’Imana yaje gucika ibyamuhigaga, bityo ibyamuhigaga iyo bimufata byari gutuma ubuzima bw’uyu mubyeyi bujya mukaga.
Shaddy Boo ati “Ariko nari mfite abakobwa banjye babiri. Bari bahari. Nubwo mu maso hanjye yari ananiwe, ni bo bankanguraga buri gitondo. Iyo batabaho, sinzi niba nari kubasha kwihangana. Ni bo bari impamvu yatumye mpagarara kigabo ndarwana, mu igihe byose byansunikiraga hasi kugira ngo gwe.”
Yakomeje agira ati: “Nari mfite inshuti nyinshi. Ariko ntizari zihari. Nanyuze mu bigeragezo biremereye binakomeye cyane, ku buryo ntabona amagambo yabisobanura.”
Akomeza avuga ko ubwo bubabare yanyuzemo bwamwigishije bikomeye, ndetse bukamuhindura, ati “Ni yo mpamvu uyu munsi, nishimira uwo ndi we. Nishimira kuba narahanganye n’ibyo bibazo byose njyenyine. Kandi ndishimira kuba nkiri hano.”
Shaddy Boo avuga ko yiteguye guhangana n’ikintu cyose kizamwitambika. Avuga ko ibyo yanyuzemo mu 2025 byari bibi cyane kurusha ibindi byose yigeze abona.







