Rickman Manrick ashyize azamuye ibiciro mu mukino w’ibyamamare wo bazahurira muri Ring( Boxing,Wrestling), avuga ko uwo bazahura ubutaha agomba kuzana miliyoni 100 z’amashilingi ku meza.
Nyuma yo gutsinda Grenade Official ndetse na Shakib Lutaaya, Rickman yavuze ko atazongera kwinjira mu kibuga(nkangara) keretse amafaranga ari menshi ndetse bagaha agaciro igihe cye n’imbaraga ashyiramo.
Yagize ati: “Nzogera gusubira cyagwa kwakira ihatana igihe amafaranga ahari kandi ahagije. Niba hari undi ushaka kurwana nanjye, abanze ashake miliyoni 100 z’amashilingi, kandi cash.”
Ariko kandi, Rickman yanasekeje abantu ubwo yasubizaga abari bamubajije, abasubiza mu buryo bwo gutebya ko atari “gutanga amashanyarazi”—imbwirwaruhame ikoreshwa mu slang isobanura ko atifuza guha abandi ubwamamare cyangwa agaciro binyuze mu kurwana nawe.