Hasigaye ibyumweru bitatu gusa ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire ku itariki ya 8/9/2025. Kuva kuri uyu wa mbere abanyeshuri batangiye ibizami bizamara iminsi itatu bigaragaza niba bazimuka cyangwa bazasubira mu mwaka bigagamo.
Sengabo Ayubu, Umuyobozi wa G.S Ntwali, yavuze ko umunyeshuri uzabasha gutsinda iki kizami cyateguwe mu isubiramo azimurwa kuko azaba yagaragaje ubushobozi afite.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2025 nibwo Minisiteri y’Uburezi itangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye. Bamwe mu bayobozi bavuze ko muri rusange imyiteguro y’itangira ry’umwaka w’amashuri igenda neza, ariko bafite impungenge z’uko ubwitabire bw’ababyeyi mu kwandikisha abana bazatangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ay’incuke umubare wabo ukiri muto.
Sengabo yagize ati“Cyane cyane ababyeyi bakunze kwandikisha ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri, bikaba imbogamizi. Bigaragaza nk’aho ishuri ritigeze rishyiraho gahunda yo kwakira abanyeshuri kandi twarabivuze hakiri kare. Iyo bingeze bityo bituma dutakaza umwanya wo gukurikirana abarimu uko bujuje inshingano zabo ku munsi wa mbere, ahubwo tugahugira mu kwakira ababyeyi, bigatuma tutamenya niba umwarimu yaje yiteguye.”
Yongeyeho ati“Abanyeshuri bo bazira ku gihe, ariko natwe dufite inshingano zo kwakira ababyeyi baza ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko kwandikisha abana hakiri kare ari ingenzi mu igenamigambi rya Minisiteri y’Uburezi. Yagaragaje kandi ko byafasha umwana gutanga umusaruro mu ishuri.
Dr. Nelson ati“Mbere y’uko abanyeshuri basubira mu ishuri, bagomba gusuzuma indangamanota zabo, bakareba ku myitwarire ndetse no ku manota babonye. Buri mwana agire intego. Umubyeyi na we agire icyo yifuza kubona ku mwana we mu gihembwe cya mbere, icya kabiri ndetse n’icya gatatu.”
Yakomeje agira ati“Iyo umubyeyi abajije umwana we uko yitwaye, ibyo bitera umwana umuhate no kugira imbaraga zo kwitwara neza igihe azaba agarutse. Hari uburezi bushingiye ku mpande eshatu: umubyeyi, umunyeshuri n’ishuri. Izo mpande zombi zigomba gukorana kugira ngo tureme umunyeshuri twifuza uzigirira akamaro ubwe n’igihugu cye.”
Uyu mwaka w’amashuri uteganyijwemo impinduka mu byiciro byose. Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza baziga ingunga ebyiri, mu gihe abiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye bazatangirana n’amashami mashya yashyizweho hagendewe ku miterere y’uburezi u Rwanda rukeneye muri iki gihe.
Ku biga mu mashami y’ubumenyingiro n’imyuga (TVET), umwaka w’amashuri uzatangirana n’amavugururwa yakozwe mu nteganyanyigisho, nubwo amashami atahinduwe ariko amasomo amwe n’amwe azanozwa.