Umuhanzikazi Rahmah Pinky yashyize ahagaragara inkuru yihariye ku rugendo rwe mu muziki, agaragaza uko indirimbo ye ya mbere yamugize icyamamare yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe, agahitamo gusubika amasomo ya kaminuza.
Uyu muhanzikazi wari watangiye kwiga icyiciro cya Bachelor of Information Technology, yavuze ko yari amaze gukora amasemisitiri abiri mbere y’uko izina rye ritangira kuvugwa cyane mu myidagaduro.
Ibi byaje gukurikirwa n’isohoka ry’indirimbo ye ya mbere yise Superstar, yahise imwinjiza ku mugaragaro mu muziki wa Uganda no mu karere.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Pinky yavuze ko muri icyo gihe indirimbo ze zagendaga zakirwa neza ku mbuga nkoranyambaga no kuri radiyo zitandukanye, bituma abona ko amahirwe yari aje atunguranye.
Yagize ati: “Muri icyo gihe, buri ndirimbo nasohoraga yakundwaga cyane. Nahise mbona ko ari byiza kubanza kugendana n’umuvuduko w’umuziki, ndeka amasomo by’agateganyo.”
Nyuma ya ‘Superstar’, Pinky yakurikiyeho izindi ndirimbo zirimo Picha, na zo zakomeje kumwongerera igikundiro. Izina rye ryatangiye kuvugwa mu bitaramo no mu itangazamakuru, ibintu byatumye yisanga ari mu murongo mushya w’ubuzima bw’umuhanzi wuzuye ibikorwa n’igitutu cyo kuguma ku rwego rwo hejuru.
Icyakora, Pinky ashimangira ko icyemezo cyo kuva muri kaminuza kitatewe n’umuziki gusa. Yavuze ko n’ubusanzwe yari atishimiye amasomo yari yahawe, kuko atari yo yari yifuza gukurikirana nubwo yari yujuje ibisabwa ngo yige amasomo yakundaga.
Ati: “Numvaga mfite amanota ampesha kwiga amasomo nakundaga, ariko banshyira mu yandi ntashakaga. Numvaga ntari kwaguka mu mitekerereze kuko nasubiragamo ibyo nakoze mbere. Wenda iyo nkomeza mba narabyinjiyemo cyane, ariko sinihaye ayo mahirwe.”
Mu ruhando rw’imyidagaduro, Rahmah Pinky ari mu bakobwa bakiri bato bagaragaje imbaraga n’icyizere mu muziki wa Uganda.
Usibye kuririmba, agaragaza ko afite impano yo kuvuga no kwisobanura, aho yemeza ko afite icyizere mu bitekerezo bye no mu buryo abasha kwiregura no gutanga ibitekerezo.
Yagize ati: “Numva mfite impano yo kuvuga no gutuma abantu banyumva. Numva nagera no mu rukiko nkabasha gutanga ingingo zanjye neza.”
Nubwo yahisemo gusubika amasomo, Pinky ntiyigeze ahakana agaciro k’uburezi. Abasesenguzi mu myidagaduro bavuga ko urugendo rwe rugaragaza uko icyamamare gishobora guhindura ubuzima bw’umuhanzi mu gihe gito, ariko nanone bikaba bisaba gufata ibyemezo bikomeye.
Kuri ubu, Rahmah Pinky akomeje gushyira imbaraga mu muziki we, aho abafana be biteze ko azakomeza gusohora indirimbo nshya no kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Urugendo rwe ruri kuba isomo ku rubyiruko rwinshi rurota kugera kure binyuze mu mpano zarwo.







