Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yakomeje kugaragaza ko itazoroha kuri iyi sezo, nyuma y’uko Manchester City na Liverpool zitakaje intsinzi mu masegonda ya nyuma, ibintu byahaye Arsenal amahirwe akomeye yo gukomeza kuyobora no kurota igikombe cya shampiyona.
Ku munsi wa 20 wa shampiyona, amakipe akomeye menshi yananiwe kubona amanota atatu, bituma Arsenal (iya mbere n’amanota 48) na Aston Villa (iya gatatu n’amanota 42) ari yo makipe yo mu myanya yo hejuru yonyine yabashije gutsinda.
Manchester City icika intege mu minota ya nyuma
Manchester City yanganyije na Chelsea ibitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Etihad Stadium. Ikipe ya Pep Guardiola yari yihariye umukino mu gice cya mbere, ibona igitego cyatsinzwe na Tijjani Reijnders ku munota wa 42.
Gusa mu gice cya kabiri, City yagabanyije umuvuduko, bituma Chelsea igenda igaruka mu mukino. Mu minota y’inyongera (90+4), Enzo Fernandez yatsinze igitego cyo kwishyura, aha Chelsea inota rimwe ryafashwe nk’intsinzi, cyane ko yari yaje idafite umutoza mukuru uhoraho ndetse inabuze bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga.
Nyuma y’umukino, kapiteni wa Chelsea Reece James yavuze ko ikipe ye yarwanye kugeza ku munota wa nyuma, ikabasha kubona igihembo cy’ubwitange bwayo.
Liverpool nayo igwa mu mutego i Fulham
Liverpool na yo ntiyabashije gukomeza urugendo rwayo neza, inganya na Fulham ibitego 2-2 mu mukino waranzwe n’amarangamutima menshi. Fulham yishyuye mu masegonda ya nyuma cyane, ku gitego cyiza cyatsinzwe na Harrison Reed ku munota wa 90+7.
Ibi byaje nyuma y’uko Cody Gakpo yari amaze gutsinda igitego ku munota wa 90+4, cyari cyatangiye guha Liverpool icyizere cy’intsinzi. Umutoza Arne Slot yemeye ko ikipe ye igikeneye kwiga uko yakwitwara neza mu minota ya nyuma y’imikino.
Liverpool ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 34, iri kure y’amanota umunani ugereranyije n’Arsenal, ibintu bituma urugamba rwo kwegukana igikombe ruyigora kurushaho.
Manchester United ikomeza kugorwa
Manchester United yanganyije na Leeds ibitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Elland Road. Leeds yafunguye amazamu ibifashijwemo na Brenden Aaronson, mbere y’uko Matheus Cunha yishyura ku ruhande rwa United.

Umutoza Ruben Amorim yashimye imbaraga abakinnyi be bagaragaje nubwo yari afite ikibazo cy’abakinnyi benshi badahari kubera imvune no kuba abandi bari mu irushanwa rya CAN. Icyakora, amagambo ye nyuma y’umukino ku hazaza he muri iyi kipe yakomeje guteza impaka mu bafana. Amakuru amaze gusohoka aka kanya akaba yemeza ko uyu mutoza yahise ahambirizwa shishi itabona
Brentford irishimye, abandi bakomeza gukurikirana
Ku rundi ruhande, Brentford ikomeje kwitwara neza, nyuma yo gutsinda Everton ibitego 4-2. Rutahizamu Igor Thiago yatsinze ibitego bitatu (hat-trick), yongera kwigaragaza nk’umwe mu batsinda ibitego byinshi muri shampiyona.
Sunderland na Newcastle na zo zikomeje gukurikirana hafi, aho Sunderland yanganyije na Tottenham, mu gihe Newcastle yatsinze Crystal Palace ibitego 2-0.
Muri rusange, uyu munsi wa shampiyona wasize bigaragara ko Premier League irushaho kuba isiganwa rikomeye, aho amakosa make ashobora guhindura byinshi. Arsenal, mu gihe ibona ko abakeba bayo bakomeje gutakaza amanota, iri kurushaho kubona icyizere cyo gusoza urugendo rwayo rwo gushaka igikombe cya mbere cya shampiyona kuva mu 2004.










