UmuhanzikaziTracy Kirabo, wamamaye nka Pia Pounds, yatangaje ko mbere yo gukora mu muziki yigeze gukora akazi ko gutwara imodoka zikodeshwa binyuze kuri Uber mu rwego rwo gushaka imibereho.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Pia Pounds yavuze ko mu mwaka wa 2016 watangiye atwara imodoka ya Uber, avuga ko nubwo akazi kamuhaga amafaranga Atari make, kari karimo ibibazo bitandukanye.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko icyo gihe yashoboraga kubona hagati y’amashilingi ibihumbi50 na70 bya Uganda ku munsi, amafaranga avuga ko yamufashaga kwitunga mu gihe yari gishakisha inzozi ze zo gukora umuziki.
Gusa ubuzima bwe bwaje guhinduka mu kanya gato cyane bituguranye ubwo yaje kwisanga atwara imodoka yari yaribwe atabizi.
Pia Pounds yavuze ko imodoka yakoreshaga yari yarahawe n’undi muntu wamukodeshaga, ariko nyuma aza kumenya ko iyo modoka yari yaribwe.
Ibnyo byabaye byahindutse umunsi umwe gusa ubwo yari ahagaze mu gace ka Bunga, maze abona abapolisi bamugose mu buryo butunguranye ni ko ku muta muri yombi.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2016 nakoze akazi ko gutwaraimodoka ya Uber, ariko iyo modoka natwaraga yari yari yaribwe njye ntabizi, naje rero gitabwa muri yombi ndafungwa.”
Nubwo ibyo byateye ubwoba, Pia Pounds avuga ko icyo gihe aka kazi kamufashaga kubona amafaranga yo kwibeshaho. Yongeyeho ko yakundaga no gukora indi mirimo itandukanye, aho rimwe na rimwe yacuruzaga imyenda mu gihe yabaga atatwaye imodoka.
Icyakora, avuga ko ubucuruzi bw’imyenda no gutwara imodoka yaje kubireka nyuma y’ibyo bibazo byamugwiririye.
Pia Pounds yavuze ko byamusabye gushakisha uwari wamuhaye imodoka kugira ngo agaragaze ukuri, bityo abashe kwikuraho ibirego yarengwaga kandi yikureho ibibazo yari yisanzemo.








