• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Perezida Paul Kagame yizihije isbukuru y’imyaka 68

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 23, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uyu munsi, ni isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame, imyaka Abanyarwanda babona nk’amahirwe akomeye ndetse n’umugisha ku bwo kugira umuyobozi w’umuhanga kandi ukunda Igihugu n’abagituye akabigaragariza mu gukora ubutaruhuka aharanira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’isura nziza y’Igihugu.

Umunsi nk’uyu mu mwaka wa 1957, ni bwo Perezida Paul Kagame yavukiye mu karere ka Ruhango ku babyeyi Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa. Yavukiye mu muryango wishimye ubanye neza ariko uri ahantu hatari amahoro kubera ivanguramoko ryari rihari.

Mu mwaka wa 1959 ubwo habaga icyiswe Revolusiyo, bahunze bava mu Magepfo y’u Rwanda bajya mu Mutara aho batamaze igihe kirekire kuko mu mwaka wa 1961 bahise bahungira muri Uganda.

Paul Kagame wageze muri Uganda afite imyaka 4, yarahakuriye ndetse ahigira amashuri abanza mu nkambi yari atuyemo. Icyo gihe yari mu nkambi ya Gahunge yiga ku ishuri ribanza rya Rwengoro.

Yari umwana ugira isuku, w’umuhanga kandi ubaza neza icyo atumvishe kugira ngo arusheho kukimenya byimbitse ndetse abo biganaga bamubonaga nk’intangarugero ndetse nk’umuntu ushobora kubagira inama.

Bamwe mu biganaga nawe, bavuga ko atitaga ku ngano y’uwo ari we wese ahubwo yarakwegeraga akakwibutsa inshingano zawe cyangwa se akakubaza impamvu utari kuzuza inshingano zawe nk’uko bikwiye.

Ku bwo gutsinda neza mu ishuri ribanza rya Rwengoro, Kagame yaje gukomereza amasomo muri Ntare School nyuma akomereza mu ishuri rya Old Kampala School, ari na ho yavuye ajya ku rugamba rwo kurwanirira Uganda, nyuma y’aho Museveni atangije urugendo rwo kubohora Uganda.

Gusa n’ubwo yagiye ku rugamba rwo kurwanira Uganda, Kagame yakundaga cyane kubaza amakuru ku Rwanda ndetse no ku bibazo byose byaberaga mu Rwanda. Yari muri Uganda ariko umutima we uri mu Rwanda kuko yumvaga isaha n’isaha azagaruka mu Rwanda rwamubyaye.

Ubwo bari mu rugamba rwo kubohora Uganda, Kagame yari azwiho kwigisha no gukangurira bagenzi be kugira ikinyabupfura ndetse ubwenge bwe bwatumye ahita agirwa umwe mu bayobozi bari bashinzwe ubutasi icyo gihe.

Ni urugamba rwatwaye igihe ariko bararutsinda ndetse Museveni afata ubutegetsi nk’uko babiharaniye. Nyuma y’aho, Kagame yahise ajya kwiga amasomo ya Gisirikare muri Amerika ariko urugamba rwa Uganda rwamwongereye imbaraga yumva ko agomba kuzabohora Igihugu cye akagaruka kugituramo.

Nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana, Perezida Kagame wari urimo kwiyungura ubumenyi yahise aza akomereza aho urugamba rwari rugeze, araruyobora ndetse ararutsinda, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abohora Igihugu ndetse agishyira ku murongo.

Kuva mu mwaka wa 2003 ubwo Paul Kagame yatorerwaga kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya mbere, u Rwanda rwateye imbere ku muvuduko udasanzwe ndetse n’Abanyarwanda bagaragaza ko bamushyigikiye nk’umugabo w’ibikorwa kandi ukuda Igihugu cye.

Urukundo Abanyarwanda bamweretse rugaragarira mu matora yakurikiyeho kuko atigeze ajya munsi y’amajwi 98% y’abatoye bose. Bishimangira ko Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi bwe ndetse n’icyerekezo cyiza agaragaza.

Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda hirya no hino bagaragaje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigomba guhinduka. Icyo gihe Abanyarwanda batoye ku kigero kirenga 98% ko iri tegeko ryahinduka ndetse nyuma yaho basaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.

Iyo myaka yose y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame yabaye imyaka y’ibyishimo ku Banyarwanda, iterambere, gufungurirwa amarembo y’amahirwe menshi, uburezi budaheza, kwiyongera kw’ibikorwaremezo, Ubutabera ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

None ku wa 23 Ukwakira 2025, Abanyarwanda bose barizihiza isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame ukora byose bishoboka kugira ngo u Rwanda ruhore ku isonga cyane ko n’ubu afite imyaka 68 agikorera Igihugu nk’ukiri mu busore bwe aho ashobora gukora inama zirenga 3 mu bihugu bitandukanye mu minsi itarenze itatu.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi

Next Post

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Salvador na Teacher Mpamire biteguye gusetsa Kigali

Salvador na Teacher Mpamire biteguye gusetsa Kigali

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

Abanyarwenya bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Patrick Salvador na Teacher Mpamire bageze i Kigali aho bitegura gususurutsa abakunzi b’urwenya...

UB40 na Ali Campbell bagiye kuza I Kigali mu bitaramo by’akataraboneka

UB40 na Ali Campbell bagiye kuza I Kigali mu bitaramo by’akataraboneka

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Abakunzi ba reggae mu Rwanda barateganya ijoro rizasiga amateka. Ni  nyuma yo gutangazwa ko itsinda ry'umuziki rya reggae ryo mu...

Ishimwe Clement wa Kina Music agiye gusohora album ye ya Mbere ‘Legacy’

Ishimwe Clement wa Kina Music agiye gusohora album ye ya Mbere ‘Legacy’

by MUNYANKINDI Alphonse
7 days ago

 Ishimwe Karake Clement utunganya indirimbo, washinze inzu ya Kina Music, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yise...

Next Post
Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan
Imyidagaduro

Eddy Kenzo yasobanuye impamvu atiyiriza mu kweze kwa Ramadhan

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina
Imyidagaduro

“Kuririmba mu gikuyu n’icyongereza n’ibintu byirikora sinjye ubihitamo” – Karelina

by Alex RUKUNDO
March 6, 2026
“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala
Imyidagaduro

“Black Card Sundays” igiye gutangira i Kampala

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi
Iyobokamana

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Anglican ku isi

by MUNYANKINDI Alphonse
March 6, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.