• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, January 15, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ibirori

Perezida Paul Kagame yizihije isbukuru y’imyaka 68

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 23, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Uyu munsi, ni isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame, imyaka Abanyarwanda babona nk’amahirwe akomeye ndetse n’umugisha ku bwo kugira umuyobozi w’umuhanga kandi ukunda Igihugu n’abagituye akabigaragariza mu gukora ubutaruhuka aharanira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’isura nziza y’Igihugu.

Umunsi nk’uyu mu mwaka wa 1957, ni bwo Perezida Paul Kagame yavukiye mu karere ka Ruhango ku babyeyi Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa. Yavukiye mu muryango wishimye ubanye neza ariko uri ahantu hatari amahoro kubera ivanguramoko ryari rihari.

Mu mwaka wa 1959 ubwo habaga icyiswe Revolusiyo, bahunze bava mu Magepfo y’u Rwanda bajya mu Mutara aho batamaze igihe kirekire kuko mu mwaka wa 1961 bahise bahungira muri Uganda.

Paul Kagame wageze muri Uganda afite imyaka 4, yarahakuriye ndetse ahigira amashuri abanza mu nkambi yari atuyemo. Icyo gihe yari mu nkambi ya Gahunge yiga ku ishuri ribanza rya Rwengoro.

Yari umwana ugira isuku, w’umuhanga kandi ubaza neza icyo atumvishe kugira ngo arusheho kukimenya byimbitse ndetse abo biganaga bamubonaga nk’intangarugero ndetse nk’umuntu ushobora kubagira inama.

Bamwe mu biganaga nawe, bavuga ko atitaga ku ngano y’uwo ari we wese ahubwo yarakwegeraga akakwibutsa inshingano zawe cyangwa se akakubaza impamvu utari kuzuza inshingano zawe nk’uko bikwiye.

Ku bwo gutsinda neza mu ishuri ribanza rya Rwengoro, Kagame yaje gukomereza amasomo muri Ntare School nyuma akomereza mu ishuri rya Old Kampala School, ari na ho yavuye ajya ku rugamba rwo kurwanirira Uganda, nyuma y’aho Museveni atangije urugendo rwo kubohora Uganda.

Gusa n’ubwo yagiye ku rugamba rwo kurwanira Uganda, Kagame yakundaga cyane kubaza amakuru ku Rwanda ndetse no ku bibazo byose byaberaga mu Rwanda. Yari muri Uganda ariko umutima we uri mu Rwanda kuko yumvaga isaha n’isaha azagaruka mu Rwanda rwamubyaye.

Ubwo bari mu rugamba rwo kubohora Uganda, Kagame yari azwiho kwigisha no gukangurira bagenzi be kugira ikinyabupfura ndetse ubwenge bwe bwatumye ahita agirwa umwe mu bayobozi bari bashinzwe ubutasi icyo gihe.

Ni urugamba rwatwaye igihe ariko bararutsinda ndetse Museveni afata ubutegetsi nk’uko babiharaniye. Nyuma y’aho, Kagame yahise ajya kwiga amasomo ya Gisirikare muri Amerika ariko urugamba rwa Uganda rwamwongereye imbaraga yumva ko agomba kuzabohora Igihugu cye akagaruka kugituramo.

Nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana, Perezida Kagame wari urimo kwiyungura ubumenyi yahise aza akomereza aho urugamba rwari rugeze, araruyobora ndetse ararutsinda, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abohora Igihugu ndetse agishyira ku murongo.

Kuva mu mwaka wa 2003 ubwo Paul Kagame yatorerwaga kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya mbere, u Rwanda rwateye imbere ku muvuduko udasanzwe ndetse n’Abanyarwanda bagaragaza ko bamushyigikiye nk’umugabo w’ibikorwa kandi ukuda Igihugu cye.

Urukundo Abanyarwanda bamweretse rugaragarira mu matora yakurikiyeho kuko atigeze ajya munsi y’amajwi 98% y’abatoye bose. Bishimangira ko Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi bwe ndetse n’icyerekezo cyiza agaragaza.

Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda hirya no hino bagaragaje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigomba guhinduka. Icyo gihe Abanyarwanda batoye ku kigero kirenga 98% ko iri tegeko ryahinduka ndetse nyuma yaho basaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.

Iyo myaka yose y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame yabaye imyaka y’ibyishimo ku Banyarwanda, iterambere, gufungurirwa amarembo y’amahirwe menshi, uburezi budaheza, kwiyongera kw’ibikorwaremezo, Ubutabera ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

None ku wa 23 Ukwakira 2025, Abanyarwanda bose barizihiza isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame ukora byose bishoboka kugira ngo u Rwanda ruhore ku isonga cyane ko n’ubu afite imyaka 68 agikorera Igihugu nk’ukiri mu busore bwe aho ashobora gukora inama zirenga 3 mu bihugu bitandukanye mu minsi itarenze itatu.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi

Next Post

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Raphinha ayoboye Barcelona mu gutsinda Real Madrid, Hansi Flick yongera kwandika amateka muri Super Cup

Raphinha ayoboye Barcelona mu gutsinda Real Madrid, Hansi Flick yongera kwandika amateka muri Super Cup

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

FC Barcelona yongeye kwerekana ubukana ifite imbere ya mukeba wayo Real Madrid, iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wa...

Element EleéeH yegukanye igihembo cya AFRIMA ashimira u Rwanda, Tom Close amwita ikirangirire cy’ejo hazaza

Element EleéeH yegukanye igihembo cya AFRIMA ashimira u Rwanda, Tom Close amwita ikirangirire cy’ejo hazaza

by MUNYANKINDI Alphonse
3 days ago

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo, Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element EleéeH, yanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda nyuma yo...

Imvura n’inkuba bikomeje guteza inkeke mu Ntara y’Amajyepfo: Umubyeyi yitabye Imana, abandi barakomereka

Imvura n’inkuba bikomeje guteza inkeke mu Ntara y’Amajyepfo: Umubyeyi yitabye Imana, abandi barakomereka

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Imihindagurikire y’ikirere ikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye mu Ntara y’Amajyepfo, aho mu Karere ka Gisagara habaye impanuka yatewe n’inkuba yahitanye ubuzima...

Next Post
Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Perezida Kagame: “Ikoranabuhanga ry’Afurika rigomba kuba irya bose, si iry’abatoranijwe”

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026
Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool
Imyidagaduro

Uganda: Luwilight ukoresha TikTok arashinjwa gutera ubwoba Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.