Pasiteri Jullienne Kabanda wahoze ayobora Umuryango w’iyobokamana Grace Room Ministries uherutse gufungwa, yatangaje ko hari abantu bakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kwitonda no kudahumishwa n’amakuru atari ukuri.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) hagaragaye konti nshya yiyitiriye izina rye, aho ushinzwe iyo konti atanga ubutumwa butandukanye mu izina rya Pasiteri Kabanda. Ubutumwa bumwe bugaragaza ko yaba yaratangije undi muryango w’iyobokamana witwa Faith Based Ministry, bigahita biteza urujijo mu bamukurikira.

Mu gukuraho urujijo, Pasiteri Kabanda yifashishije urubuga rwe rwa Instagram asobanura ko nta rubuga rwa X agira, kandi ko abantu bakwiriye kwitondera amakuru bahabonera.
Yagize ati:
“ Amahoro abe muri mwe, mfashe umwanya wo kubandikira mbasaba kuba maso kuko hari benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga banyiyitirira ndetse bakandika mu izina ryanjyYagize ati: “Amahoro abe muri mwe, mfashe umwanya wo kubandikira mbasaba kuba maso kuko hari benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga banyiyitirira ndetse bakandika mu izina ryanjye bagamije kuyobya abantu.
Mboneyeho kubamenyesha ko ku mbuga nkoranyambaga mfite Facebook (Jullienne Kabirigi) kandi nkakoresha Instagram gusa (pr. Jullienne Kabanda), Imana ibahe umugisha.”
Yongeraho ko mbere y’uko ifungwa, Grace Room Ministries yakoreshaga Facebook, Instagram, YouTube, TikTok na X, byose biri mu izina ry’umuryango, kandi ko ibi arimo kubivuga kugira ngo abantu batagwa mu mutego wo kuyobywa.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko bwambuye ubuzimagatozi Grace Room Ministries kubera kutubahiriza amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohotse ku wa 10 Gicurasi 2025.
