Pasiteri Wilson Bugembe arateganya gukomeza gukora umuziki no gutegura ibitaramo bizibukwa kugeza ageze ku myaka 60.
Mu myaka makumyabiri ishize, Pasiteri Wilson Bugembe yakomeje gukora indiribo ku buryo buhoraho, ashimisha abantu n’indirimbo ze zubaka kandi zitanga ubutumwa, zinateza imbere byogeyeho zisetsa.
Mbere y’ibitaramo bye byitabarw n’abatari bake muri Kampala Serena Hotel, uyu pasiteri wa The Worship House yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gushimisha abafana be abaha ibihangano bishya kugeza ageze ku myaka 60.

Ati:“ Ndashaka gukomeza kubatumira mu bitaramo byinshi ndetse mbaha n’indirimbo shya, kandi tuzahora twibuka ibihe byiza twagiranye,” ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere washize mu gitaramo cye cya mbere .
Yagize ati:“ Ndashaka gukomeza kubatumira kugira ngo muzaze kwishimana nanjye mu ndirimbo zanjye muri ibi byumweru byose by’ingenzi mu muziki wnjye. Ndetse n’igihe nzaba maze imyaka 30 mu muziki, 40, tuzakomeza kwizihiza kugeza igihe nzaba mfite imyaka 60. Ni bwo tuzavuga ngo turashoje tugiye kuruhuka.”
Pasiteri Wilson Bugembe akomeje gutegura ibitaramo, aho bitatu muri byo byabaye kandi byagenze neza, kandi akomeje kwandika amateka mu ruganda rw’imyidagaduro.