Ihahamuka ry’abana bato rikomeje guhangayikisha ababyeyi mu Rwanda: Impamvu, ibimenyetso n’uburyo bwo kurirwanya
Ihahamuka ry’abana bato ni igikorwa kigaragara nko kugira imikubita idasanzwe (convulsions / seizures), kikaba gikunze kuba ku bana bari hagati y’amezi 4 kugeza ku myaka 6. Nubwo rimwe na rimwe abantu babyita indwara, si indwara ubwacyo, ahubwo ni ikimenyetso cyerekana ko hari uburwayi cyangwa ikibazo...









