Hari hashize igihe, ku mugoroba wa tariki 04 Nyakanga 2021, Umuhanzi Mico The Best yambitse impeta umukunzi we Clarisse amubwira ko n’ubukwe buri hafi, amafoto yabo agaragara bari mu Murenge basinya mu bitabo ko biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge na Clarisse uzi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Clarisse Khloe Dubnx.
Amakuru agera ku UMUSEKE ni uko uyu muhanzi n’umukunzi we biteganyijwe ko mu Cyumweru gitaha bazahamya urukundo rwabo imbere y’Imana.

Mico the Best amazina ye bwite ni Turatsinze Prosper, yavukiye i Gikondo mu karere ka Kicukiro, gusa ababyeyi bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru ahahoze hitwa Nyakizu. Yatangiye umuziki mu mwaka 2007.
Uyu muhanzi n’umwe mu banyarwanda babashije gukorana n’icyamamare muri Tanzania Diamond Platinum, yabaye n’umuntu ukora indirimbo mu nzu itunganya umuziki ye ya Big House Record ari naho yakoreye indirimbo UMUTAKA yakunze n’abatari bake.