Nyuma y’igihe amaze agarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yamuvugishije byinshi, umuhanzi Yampano yongeye kugaragaza ko agiye gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe, ashimangira ko yahisemo amahoro n’kwiyubaka.
Mu minsi ishize, hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’umukobwa mu cyumba bivugwa ko ari icya hoteli. Uwo mukobwa yari yambaye ubusa buri buri. Ibi byongeye gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye by’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane ko byaje bikurikira andi mashusho yari yarabanje kumuvugisha aho yagaragaye ari gutera akabariro n’umugore we.

Nubwo itangazamakuru ryagerageje kumenya icyo Yampano abivugaho, ntiyabashije kwitaba telefone ye. Icyakora, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyize ahagaragara ubutumwa burimo amarangamutima menshi, agaragaza ko yanyuze mu bihe bikomeye mu mwaka wa 2025.
Yampano yavuze ko yahuye n’ihungabana ryatewe n’abantu yari afitiye icyizere, barimo inshuti ze n’uwo bakundanaga, agaragaza ko ibyo byamwigishije amasomo akomeye ku buzima. Mu butumwa bwe, yashimiye Imana yamubaye hafi muri ibyo bihe bikomeye, avuga ko ari yo yamuhaye imbaraga zo gukomeza no kwakira ukuri.
Yagize ati yinjira mu mwaka wa 2026 yiyumvamo impinduka nshya, aho yavuze ko yahisemo kuba wenyine kugira ngo abanze yiyiteho, yige ku byamubayeho, kandi yubake ubuzima bwe bushya bushingiye ku mahoro n’icyizere.
Ubutumwa bwe bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abakunzi be, aho bamwe bamugaragarije inkunga n’ihumure, mu gihe abandi basabye ko abantu b’ibyamamare bahabwa umwanya wo kwikosora no kwiga ku makosa yabo nk’abandi bose.

Ibi bibaye kandi mu gihe hakomeje inkuru zerekeye abantu batandukanye bakurikiranyweho uruhare mu gusakaza amashusho yamugaragayemo mbere, aho bamwe muri bo bari mu manza zijyanye n’ubujurire ku byemezo byafashwe n’ubutabera.
Ku ruhande rwe, Yampano agaragaza ko yahisemo kudatwarwa n’ibimuvugwaho, ahubwo akibanda ku rugendo rushya rwo kwiyubaka no gukomeza umwuga we w’umuziki. Abakunzi be bategereje kureba niba uyu mwaka mushya uzazana impinduka nziza mu buzima bwe no mu bikorwa bye bya muzika.







