Joseph Mwendwa, wamamaye nk Dj Joe Mfalme, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha umubyeyi we yakundaga cyane, Milicent Munoru, kaba yari tabye Imana azize indwara ya Kaseri (cancer), nk’uko umuryango wabitangaje.
DJ Joe Mfalme ni we watangaje iyi nkuru bwa mbere abinyujije mu butumwa bwari buzuye amarangamutima, ndetse anagaruka ku cyateye urupfu rw’umubyeyi anasaba abafana n’inshuti kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.
Itangazo ryagiraga riti: “Tubabajwe no kubamenyesha ko umubyeyi wacu dukunda cyane, mama wa Joseph Mwendwa (DJ Joe Mfalme) na Fiona Mwendwa, yitabye Imana nyuma yo guhangana n’indwara ya kanseri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026.”
Iryo tangazo ryakomeje rigira riti: “Yari umubyiyi mwiza, ukundwa kandi ugira umutima mwiza. Azahora yibukwa cyane. Turasaba ko mudushyigikira mu masengesho muri ibi bihe bikomeye.”
Ibijyanye n’ikorwa ry’ikiriyo n’ishyingura ntibiratangazwa, ariko umuryango wavuze ko uazatanga amakuru arambuye ajyanye n’indimihango yokumushyingura vuba.
wamamaye cyane mu myidagaduro yo muri Kenya, aho amaze igihe asusurutsa abakunda ibirori bikorwa nijoro (Nightclub), abagezaho ibyishimo binyuze mu kuvaga muziki.
Ibitaramo bye bizwiho kubamo ibyinsimo no hutanga ibihe byiza, uyu DJ Joe Mfalme akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibyo abayakoze, nubwo adakunda ku mu itangazamakuru.
Nyuma yo gutangaza uru rupfu rwa nyina, abafana, inshuti ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bamwihanganishije.
Umunyamakuru ukora kuri radiyo, Maina Kageni, yagize ati: “Imana imwakire mu bayo kandi inagukomeze muri ibi bihe by’amakuba. Turi kumwe nawe mu kababaro no mu amasengesho, Joe Mfalme. Ihumure kuri wowe n’umuryango wawe.”
Undi mu DJ b’inararibonye, Creme de la Creme, na we yagize ati: “Umubyeyi we wa turamusabira amahoro ku Mana. Umuryango wawe turi kumwe nawo muri ibi bihe by’akababaro.”








