Nubwo mu myaka ibiri ishize yakoze indirimbo nyinshi ndetse ahakaba harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi zakunzwe cyane, umuhanzi Dax Vibez wo mu itsinda rwa Vibrationz Entertainment yavuze ko hari bamwe mu bahanzi yicuza kuba yarakoranye na bo muri zimwe muri izo ndirimbo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dax Vibez yavuze ko gukorana n’umuhanzikazi umwe byamunaniye kubera imyitwarire itari myiza, kuko ngo yanze kumufasha ku kumenyekanisha indirimbo bakoranye.
Yagize ati: “Nicujije gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi. Hari abo mukorana bakumva ko bagufashije, nyamara rimwe na rimwe ari wowe uba ubafasha.”
Dax Vibez yavuze ko iyo abahanzi nk’abo banze kumenyekanisha indirimbo bakoranye na bangenzi babo, baba bagaragaza kwikunda cyane n’imyitwarire idakwiye, cyane cyane ko ba batekereza ko iyo ndirimbo ari wowe izagirira umumaro, nayamara nawe ishobora ku mugirira akamaro ku kurusha.
Ku rundi ruhande ariko, yashimye Jowy Landa, Vinka na Ava Peace, avuga ko uburyo bamufashije ku menyekanisha indirimbo bakoranye byarenze ibyo yari yiteze.
Yanavuze ko nubwo akomeje kugira ibitekerezo byo gukorana n’abandi bahanzi, ubu yahisemo kujya akorana gusa n’abo afitanye umubano mwiza.
Na ho umuhanzi Crysto Panda na we yasabye abahanzi gufata inshingano zo ku kumenyekanisha ibihangano bakoranye na bangenzi babo, cyane ko biba bifitiye akamaro impande zombi.
Yagize ati: “Abahanzi bakwiye gufata inshingano zo ku menyekanisha ibihangano bakoranye na bandi nk’akazi kabo. Niba mwagiye muri studio mugakorana indirimbo n’undi muhanzi, kuki nyuma bigorana kongera kubonana ngo mufatanye kuyimenyekanisha?”








