Umucuruzi akaba anakora ibijyanye n’imyidagaduro Zari Hassan, yatangaje ko ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin) atazashyigikira abagore bumva ko bagomba kwigirira impuhwe.
Uyu mugore wamamaye nka Boss Lady, ubu akaba yarashakanye na Shakib Luataaya, yatanze ubutumwa bukomeye bwari bugenewe abagore bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga bavuga agahinda bahuye na ko mu rukundo buri tariki ya 14 Gashyantare.
Zari yavuze ko adafitiye impuhwe abagaore bishora mu gukundana n’abagabo bafite abandi bagore bari mu rukundo, hanyuma umunsi wa Saint Valentin wagera bagatangira kwototomba bavuga ko batitaweho cyagwa se babeshwe.
Yaboneyeho kugaruka ku bagore binubira ko batabonye indabo cyagwa impano, ashimangira ko umugabo ugukunda by’ukuri ahora agira ibyo akora kugira ngo agushimishe, kabone n’iyo yaba adafite ubushobozi buhambaye.
Zari yagize ati: “Erega umugabo ugukunda by’ukuri yakora icyo ari cyo cyose ngo bagushimishe, n’iyo yaba nta bushobozi afite akora ibishoboka byose akagushimisha, akaguha indabo n’izindi mpano zitandukanye zigaragaza urukundo agukunda.”
Mu busobanuro yatanze, yavuze ko buri mugabo ashobora kwizihiza umunsi w’abakundanye (Saint Valentin) ari kumwe n’umukunzi we; ‘yego’ umugabo ashobora ku tizihiza uwo munsi ariko igihe atagukunda cyagwa ari umunyabugugu.
Zari, amaze umwaka abana n’umugabo we Shakiba Lutaaya ariko nanone mu buryo bwa kure (ling-distance), ndetse anagaragaza icyizere cy’uko azizihiza umunsi w’abakundanye. Nubwo atuye muri Afurika y’Epfo mu gihe Shakiba atuye muri Uganda, bombi bakunda gusurana ndetse bakanajyana mu biruhuko.
Mu gihe umunsi w’abakundanye (Saint Valentin)wegereje, amaso ya benshi ahnzwe kuri Shakiba bibaza ko azatungura Zari Hassn (Boss Lady) amuha impano ndetse n’utundi tuntu tugaragaza urukundo muri uyu mwaka.







