Rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo, yongeye kwigaragaza atsinda ibitego bibiri mu mukino ikipe ye ya Al Nassr FC yatsinzemo Al Hazem ibitego 4-0 muri shampiyona ya Saudi Arabia.
Ni intsinzi yatumye Ronaldo agira ibitego 964 mu rugendo rwe rw’umwuga, akomeza kwegera intego yo kugera ku bitego 1000, ikintu cyaba ari amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru ku Isi.
Nyuma y’uyu mukino, Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro umeze nk’uwo Lionel Messi yambitswe mu 2022, ubwo yari amaze kwegukana Igikombe cy’Isi cya FIFA World Cup cyabereye muri Qatar.
Uyu mwambaro uzwi nka “bisht” wambarwa cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Saudi Arabia, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Kuwait.
Ukorwa mu bwoya bworoshye bw’inyamaswa zirimo ingamiya, ukarimbishwa imitako ya zahabu, kandi ukaba ikimenyetso cy’icyubahiro n’agaciro gahabwa umuntu mu bihe bidasanzwe.
Kuwambika Ronaldo byafashwe nk’ikimenyetso cyo kumushimira uruhare rwe mu ntsinzi y’ikipe no kuba ari umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye muri shampiyona ya Saudi Arabia.
Kuri ubu, Al Nassr iyoboye urutonde rwa shampiyona, irusha inota rimwe mukeba wayo Al Hilal SFC, ibintu bituma irushanwa rirushaho gukomera uko imikino igenda isatira umusozo.

Mu gihe Ronaldo akomeje kwandika amateka mashya, ibitego bye n’icyubahiro akomeje guhabwa bigaragaza ko nubwo imyaka igenda yiyongera, agifite ijambo rikomeye mu mupira w’amaguru, cyane cyane muri shampiyona ya Saudi Arabia iri kurushaho gukurura amaso y’Isi.











