Nyuma y’iminsi mike Mr KAGAME, agarutse mu Rwanda yongeye guca amarenga y’uko amazi atakiri ya yandi kuko ubu yatangiye gukora umuziki mu buryo bushya, anahishura ko afite intego ikomeye yo kubarirwa mu bahanzi 4 bakomeye mu Rwanda (BIG 4). Ibi yabigarutseho mu kiganiro The Barbershop Talk yagiranye na MC TINO, aho yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumwitegura mu isura nshya, mu mikorere mishya no mu mbaraga nshya.
Yabonye abafatanya bikorwa bashya.
Mr KAGAME si izina rishya mu muziki nyarwanda. Yatangiye gukora muzika mu myaka irenga 10 ishize, aho yagiye akora indirimbo zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeat, Dancehall ndetse n’Inganzo ishingiye ku muco nyarwanda.
Nubwo agarutse mu Rwanda, Mr KAGAME yavuze ko akomeje gukorana bya hafi na Black Market Records, inzu ifasha abahanzi ikorera muri Kenya ( ariko igiye gufungura icyicaro i Kigali mu Rwanda), aho bamufasha mu bijyanye no gucunga inyungu ze mu muziki no gutunganya ibikorwa bye.
Black Market Records ni label imaze kumenyekana cyane muri Afurika yo hagati n’iy’Uburasirazuba, ikaba imaze gufasha abahanzi batandukanye barimo Daddy Andre(Uganda), Rap Kabaka n’abandi. Iyi label imaze kugira uruhare rukomeye mu gufasha abahanzi kuzamura ibikorwa byabo mu ruhando mpuzamahanga, haba mu gutunganya indirimbo, amashusho, ndetse no kubafasha kubona isoko mu bihugu bitandukanye.
Kuri Mr KAGAME, gukorana na Black Market Records byamufashije kongera ubunyamwuga, gukorana n’abatunganya umuziki b’inzobere no kubona uburyo bwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Imbaraga nshya: indirimbo 28 nshya
Uyu muhanzi yavuze ko amaze gukora indirimbo 28 nshya, muri zo 10 zifite amashusho (videos). Ni ibikorwa byinshi yateguye mu gihe yari akibarizwa muri Kenya, kandi byose bakaba bateganya kubishyira hanze buhoraho kugira ngo abakunzi be babashe kubona impinduka nshya mu muziki we.
Ati: “Ngarutse mu Rwanda mfite umuvuduko mushya,…… Ubu gahunda ni ukwicisha umubu kinubi cyangwa nkawutega scania. Label yanjye (Black Market Records) iracyamfasha mu bijyanye n’iyamamazabikorwa no gucunga inyungu zanjye zose za muzika. Intego ni ukubarirwa muri BIG 4 y’abahanzi bakomeye mu gihugu.”
Umusanzu we ku muziki nyarwanda
Kuva mu myaka yatambutse, Mr KAGAME yagiye agaragaza ko afite ubushobozi bwo guhanga indirimbo zifite umwimerere kandi zishobora guhangana ku ruhando mpuzamahanga.
Kuri ubu, kuba akomeje gukorana na Black Market Records bigaragaza ko afite gahunda ndende yo gukomeza gukora ku rwego mpuzamahanga ariko atibagiwe n’amasoko yo mu Rwanda.
Icyo abakunzi be bakwiye kwitega
Abakunzi ba Mr KAGAME bakwiye kwitega indirimbo nshya, amashusho mashya n’ibitaramo bishya, byose bitegurwa mu buryo bw’ubunyamwuga binyuze muri label imucunga. Ati:
“Umuziki wanjye si indirimbo gusa, ahubwo ni ugutanga ubutumwa, gukora ku mitima y’abantu no gushimisha abakunzi b’umuziki. Icyerekezo mfite ni ugusiga izina rikomeye mu muziki nyarwanda no kugira uruhare mu guteza imbere uru rwego.”