• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Monday, December 1, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Biravugwa

Miss Naomie yikomye abakomeje kunenga umugabo we

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 17, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yahagurukiye amagambo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yibasira umugabo we Michael Tesfay, bamwe bavuga ko yakennye no kugenda mu modoka rusange. Miss Naomie yabwiye abavuga umugabo we ubyo  akora bitabareba, anabasaba kumureka akabaho mu buzima bwe atabangamiwe.

Ubu butumwa yabunyujije ku rubunga rwe rwa Instagram Live, nyuma y’uko ku mbuga zitandukanye hacicikanye ifoto igaragaza Tesfay ari mu modoka rusange, bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko ubukungu bwe bwaba bwarazambye. Naomie yavuze ko nta mpamvu yo gushyira imbere amarangamutima n’amagambo yuzuyemo gusebanya, cyane ko we ubwe n’umugabo we batigeze bavuga ko bafite ikibazo.

Yagize ati: “Icyo yatega cyose, yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ‘Super Glue’, ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!.”

Umuryango wa Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay wuzuye Ibyishimo

Miss Naomie yakomeje ashimangira ko umugabo we atigeze agaragara ku mbuga asaba inkunga, cyangwa ngo we ubwe agaragare avuga ko umugabo we afite ibibazo. Ati: “Mwigeze kumbona na rimwe mbabwira ko hari icyo mbuze? Ikindi ko mutijyeze mubona agaragara ku mbuga nkoranyambaga asabiriza, se ibi bivuze iki? Kutamubona  kuri konti yanjye kenshi, si uko namubahaye. Ni uwanjye. Ntabwo ari uwanyu.”

Ibi byose bije nyuma y’andi magambo yuje ikinyabupfura aherutse gutangaza, aho yavuze ko urugo rwe rwamwigishije kwihangana, rumwigisha gukunda no guharanira ituze. Yavuze ko umugabo we ari umuntu utuje kandi wihangana, ibintu yemeza ko amaze kumwigiraho.

Umugabo wa Miss Nishimwe Naomie yagaragaye mu modoka zitwara abagenzi rusage

Miss Naomie na Michael Tesfay basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku itariki ya 29 Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kigera ku mwaka bari bamaze bakundana. Bamaranye amezi arenga atandatu babana nk’umugabo n’umugore, kandi Naomie yatangaje ko igihe kimaze kumwigisha byinshi, harimo n’uko urugo rusaba kwihangana no kurengera umuryango.

Mu gihe abantu bakomeje kumvikana bamagana imiterere y’ubuzima bwa Michael, Miss Naomie aributsa abamunenga ko kuba umuntu atifotoreza imbere y’imodoka zihenze cyangwa kwambara ibigezweho bidakuraho ko yaba ari umuntu w’intangarugero mu rukundo n’umuryango. Asoza yibutsa abantu ko urukundo nyarwo rudashingiye ku byo umuntu atunze, ahubwo rushingiye ku bwubahane n’ukuri hagati y’abashakanye.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Gaza: Iperereza ryagaragaje uruhare rwa MBDA mu bitero byahitanye abasivile n’abana

Next Post

Menya Abayobozi bahinduriwe inshingano mu nzego nkuru z’igihugu

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
4 hours ago

Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera...

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
5 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
6 hours ago

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi...

Next Post
Menya Abayobozi bahinduriwe inshingano mu nzego nkuru z’igihugu

Menya Abayobozi bahinduriwe inshingano mu nzego nkuru z’igihugu

Trump yasabye ko hashyirwa hanze ubuhamya bwatanzwe mu rubanza rwa Jeffrey Epstein

Trump yasabye ko hashyirwa hanze ubuhamya bwatanzwe mu rubanza rwa Jeffrey Epstein

Minisitiri Umutoni yagaragaje umuco nk’inkingi y’amahoro n’ubumwe muri Afurika

Minisitiri Umutoni yagaragaje umuco nk’inkingi y’amahoro n’ubumwe muri Afurika

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.