Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yahagurukiye amagambo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yibasira umugabo we Michael Tesfay, bamwe bavuga ko yakennye no kugenda mu modoka rusange. Miss Naomie yabwiye abavuga umugabo we ubyo akora bitabareba, anabasaba kumureka akabaho mu buzima bwe atabangamiwe.
Ubu butumwa yabunyujije ku rubunga rwe rwa Instagram Live, nyuma y’uko ku mbuga zitandukanye hacicikanye ifoto igaragaza Tesfay ari mu modoka rusange, bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko ubukungu bwe bwaba bwarazambye. Naomie yavuze ko nta mpamvu yo gushyira imbere amarangamutima n’amagambo yuzuyemo gusebanya, cyane ko we ubwe n’umugabo we batigeze bavuga ko bafite ikibazo.
Yagize ati: “Icyo yatega cyose, yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ‘Super Glue’, ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!.”

Miss Naomie yakomeje ashimangira ko umugabo we atigeze agaragara ku mbuga asaba inkunga, cyangwa ngo we ubwe agaragare avuga ko umugabo we afite ibibazo. Ati: “Mwigeze kumbona na rimwe mbabwira ko hari icyo mbuze? Ikindi ko mutijyeze mubona agaragara ku mbuga nkoranyambaga asabiriza, se ibi bivuze iki? Kutamubona kuri konti yanjye kenshi, si uko namubahaye. Ni uwanjye. Ntabwo ari uwanyu.”
Ibi byose bije nyuma y’andi magambo yuje ikinyabupfura aherutse gutangaza, aho yavuze ko urugo rwe rwamwigishije kwihangana, rumwigisha gukunda no guharanira ituze. Yavuze ko umugabo we ari umuntu utuje kandi wihangana, ibintu yemeza ko amaze kumwigiraho.

Miss Naomie na Michael Tesfay basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore ku itariki ya 29 Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kigera ku mwaka bari bamaze bakundana. Bamaranye amezi arenga atandatu babana nk’umugabo n’umugore, kandi Naomie yatangaje ko igihe kimaze kumwigisha byinshi, harimo n’uko urugo rusaba kwihangana no kurengera umuryango.
Mu gihe abantu bakomeje kumvikana bamagana imiterere y’ubuzima bwa Michael, Miss Naomie aributsa abamunenga ko kuba umuntu atifotoreza imbere y’imodoka zihenze cyangwa kwambara ibigezweho bidakuraho ko yaba ari umuntu w’intangarugero mu rukundo n’umuryango. Asoza yibutsa abantu ko urukundo nyarwo rudashingiye ku byo umuntu atunze, ahubwo rushingiye ku bwubahane n’ukuri hagati y’abashakanye.