Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasabye abitabiriye Ubumuntu Arts Festival 2025 ko umuco ukwiye kubumbatirwa, kuko ari wo mutungo w’ingenzi ku banyafurika ndetse n’Isi muri rusange bifitiye.
Yabitangaje ku wa 17 Nyakanga 2025, ku munsi wa kane w’Inama Mpuzamahanga ya ‘Cultural Diplomacy UnConference’ igize bimwe mu bikorwa bya Ubumuntu Arts Festival iri kuba ku nshuro ya 11.

Minisitiri Umutoni yavuze ko umuco n’ubuhanzi ari ishingiro ry’icyizere, amahoro n’ubwiyunge, kandi ko bigomba kwitabwaho nk’umurage w’agaciro w’Afurika. Yavuze ko ibyo bikoresho bifasha mu kuganira n’Isi, kongera icyizere mu muryango mugari ndetse no gusigasira indangagaciro.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Mu Rwanda, tuvuga tuti ‘Umuco ni wo murage wacu.’ Ibyo si amagambo asanzwe, ahubwo ni igihamya cy’ubuzima bwacu. Ni bwo buterankunga bw’icyerekezo cyacu nk’igihugu cyu Rwanda n’Afurika muri rusange.”

Yavuze ko u Rwanda rwahisemo gukoresha ubuhanzi n’ubugeni mu gusangiza amahanga amateka yarwo, no mu kugaragaza ko rushoboye kwihangira inzira.
Ati: “ Turi ba nyir’inkuru zacu. Ubugeni, imivugo, imbyino n’amashusho ni uburyo bwiza bwo kugeza ku bandi amahame n’indangagaciro zacu.”
Minisitiri yashimye amahugurwa ya ‘Cultural Diplomacy Certificate’ yakozwe ku bufatanye na Dr. Melih Barut wo muri Kaminuza ya Hacettepe yo muri Turukiya, aho abanyamuryango bahawe impamyabumenyi nk’intumwa z’umuco zizahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yibukije ahari aho ko buri wese — yaba umuyobozi, umuhanzi cyangwa undi wese ukorana n’umuco — afite uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Umutoni yanashimangiye ko u Rwanda na Afurika bizakomeza gusohora inkuru zabyo mu ijwi ryabyo nyaryo, bitagombye guterwa inkunga n’ibindi bihugu.
Ati: “ Icyo twungukiye muri iyi nama ni uko Afurika n’u Rwanda bitazasiba kuvuga inkuru zabyo uko ziri, mu rurimi rwabyo rw’umwimerere.”
Yashoje asaba urubyiruko n’abahanzi gukomeza gukora nk’abarinzi b’indangagaciro zishingiye ku muco, baharanira amahoro, ubumwe n’ahazaza heza. Yagize ati: “Umuco ni urufunguzo rw’amahoro, ubumwe n’iterambere ry’ejo hazaza.”
Ubumuntu Arts Festival, yatagiye kuba guhera ku wa 14 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2025, ikomeje gutanga ubutumwa bufite ireme binyuze mu mpano zitandukanye.
