• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, April 2, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

“Mercedes Benz nahawe ni impano” – Tracy Melon

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 20, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzikazi Tracy Melon yavuze ukuri ku modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ihenze yerekanye vuba aha, avuga ko atari iyo yaguze amafaranga ye, ahubwo ko yayihawe nk’impano.

Mu gusobanura iby’iyo modoka, Tracy yavuze ko atigeze akoresha amafaranga ye ayigura. Ahubwo, yavuze ko ari ikimenyetso cy’ishimwe yahawe n’umuntu utarifuje kumenyekana, wamwishimiye kubera umurava, ubwitange n’imyitwarire myiza agaragaza mu muziki.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko iyo mpano ifite agaciro kanini kuri we, cyane ko ataramara n’imyaka itatu mu muziki.

Yagize ati: “Sinayiguze amafaranga yanjye. Hari umuntu wayinguriye mu rwego rwo kunshimira akazi nkora, kuririmba neza no kwitwara neza. Yanteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane, bityo n’impano igaragaza uko banyishimira.”

“Mercedes Benz nahawe ni impano” – Tracy Melon

Tracy yanakomoje ku makuru amaze iminsi avugwa ku muntu waba waramuhaye iyo modoka. Ayo makuru yayahakanye yivuye inyuma, ashimangira ko uwo muntu atari umukunzi we. Yavuze ko kuri ubu nta mukunzi afite (single), ndetse ko adateganya kujya mu rukundo vuba.

Yagize ati: “Uwampaye impano si umukunzi wanjye. Ndi single rwose. Nta masezerano cyangwa ibindi bintu bifitanye isano na yo. Nanjye byarantunguye cyane, bituma nibaza byinshi.”

Yakomeje asobanura ko iyo modoka itatanzwe n’umujyanama we (manager), nubwo avuga ko azi uwamuhaye iyo mpano. Tracy yavuze ko abo bakorana bose bamwishimiye, ariko uwamuhaye impano we akomeje kuba ibanga.

Yasoje agira ati: “Sinatangaza uwampaye iyi mpano kuko yifuza kuguma ari ibanga.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

Juno Kizigenza, Kivumbi King na Bob Pro bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bahuriyemo bise “Kirigute”

Next Post

Azeezah Hashim akomeje kwigaragaza ku Isi

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
11 hours ago

Umunyapolitiki wo muri Uganda Mubarak Munyagwa yinjiriye mu mpaka zimaze iminsi hagati y’abahanzi Pallaso na King Saha, avuga ko abo...

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
11 hours ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa kisilamu (Nikkah) n’umugabo we Hamza Ssebunya bwabaye kera mu...

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

by Alex RUKUNDO
1 day ago

Umuhanzi Ykee Benda abinyujije ku rukuta rwe rw X (twitter) yatangaje ko mu minsi mike agiye kwibaruka impaga z’abana batatu...

Next Post
Azeezah Hashim akomeje kwigaragaza ku Isi

Azeezah Hashim akomeje kwigaragaza ku Isi

Amateka ya Chuck Norris “imbaraga z’igitangaza’ mu busore no mu busaza

Amateka ya Chuck Norris “imbaraga z’igitangaza' mu busore no mu busaza

“Bruce Melodie, Meddy n’abandi Banyarwanda bahanganiye Africa Golden Awards 2026”

“Bruce Melodie, Meddy n’abandi Banyarwanda bahanganiye Africa Golden Awards 2026”

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha
Imyidagaduro

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga
Imyidagaduro

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda
Ibirori

FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure
Ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.