Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 16 Nyakanga 2025, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu zirimo za Minisiteri.
Imyanya yatanzwe irimo iy’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri, abayobozi b’inzego, abanyamabanga bakuru. Hari abashya, ariko hari n’abongeye kugirirwa icyizere.
Candy Basomingera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Yasimbuye Uwayezu Jean François Regis.
Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RGB). Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.
Mbere yo guhabwa umwanya muri RCB, Basomingera yakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Yagiye akora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuyobora ishami rishinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse yanabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe umubano na Afurika yo hagati muri iyi minisiteri.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Basomingera ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2010, yakoze muri Komisiyo y’Igihugu yahoze ari ishinzwe kurwanya Sida.
Uretse ibijyanye na politiki, Basomingera ni umwe mu bashinze inzu y’imideli ya Haute Baso.
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Université Saint-Louis i Bruxelles mu Bubiligi. Yahize kuva mu 1999 kugeza 2003.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imibanire y’ibihugu (International Relations) yakuye muri London Metropolitan University. Yahize kuva mu 2003 kugeza mu 2006.
Undi wahawe umwanya n’Inama y’Abaminisitiri ni Dr. Muhammed Semakula, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE). Yasimbuye Iyakaremye Zachée.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutegura, kugenzura, gusuzuma no gutera inkunga gahunda z’ubuzima muri MINISANTE.
Ni inshingano yafatanyaga no kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Akora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibarurishamibare, Biostatistics na Data Science ndetse agafasha abanyeshuri biga muri aya mashami.
Dr Semakula yamaze igihe kinini akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Kuva mu 2020 kugeza mu 2021, yari mu itsinda ryashyizweho rigamije guhangana na COVID-19, aho yari afite inshingano zo gusesengura amakuru.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2020, yari umujyanama kuri gahunda y’igihugu yo kurwanya Agakoko gatera SIDA muri RBC.
Dr. Semakula afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Ibarurishamibare, yakuye muri Hasselt University mu Bubiligi. Muri iyi kaminuza, yanahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Ibarurishamibare.
Afite kandi impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Biostatistics.
Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na ’Applied Statistics’.
Sebera Antoine yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).
Sebera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ushinzwe guhanga udushya, akorera muri RISA kuva muri Mata 2017.
Yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’imiyoborere mu ikoranabuhanga, ubujyanama, kuyobora imishinga ndetse n’ishoramari mu Rwanda na Koreya y’Epfo.
Amaze imyaka irenga 16 akorera mu nzego z’isakazabumenyi, ikoranabuhanga mu itumanaho, mu rwego rw’abikorera ndetse no mu burezi.
Fidele Bingwa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije. Yasimbuye Cyiza Beatrice.
Bingwa yari asanzwe ari umujyanama mu Kigo gishinzwe umutungo kamere mu by’amazi, RWB (Rwanda Water Resources Board).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ibidukikije ndetse n’ubuziranenge bw’amazi yakuye muri Massachusetts Institute of Technology.
Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yacyize muri Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n’Ubugenge.
Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Yari asanzwe ari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2018. Mbere yaho yari umujyanama muri iyi minisiteri mu bijyanye n’impunzi.
Kuva mu 2015 kugeza mu 2017 yari Umuhuzabikorwa ushinzwe inkambi mu yahoze ari Minisiteri yimicungire y’Ibiza n’impunzi.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Uburezi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Gisèle Umuhumuza wari usanzwe ari Umuyobozi wa WASAC Utility Ltd, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Ni umwanya yasimbuyeho Fidele Abimana.
Mbere yo kuyobora WASAC Utility Ltd, Umuhumuza yari Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Ltd.
Umuhumuza yinjiye mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) mu 2017. Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC.
Mbere yo kwinjira muri WASAC, Gisèle Umuhumuza yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’amazi yakuye muri Heriot-Watt University muri Scotland n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Binyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yabaye kandi Umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ryigisha Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).
Mu gihe Alphonsine Mirembe, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’abadepite. Mirembe yabaye Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuva muri Nzeri 2024.
Mirembe yabaye Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe imirimo y’abaminisitiri.
Naho Prudence Biraboneye, yagizwe Umunyamabanga Mukuru mu Bushinjacyaha Bukuru. Biraboneye yari asanzwe akora mu Bushinjacyaha Bukuru.
Claudine Dushimimana, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, RLRC (Rwanda Law Reform Commission).
Dushimimama asanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu.
Amb. Jeanine Kambanda, yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva mu 2014 kugeza muri Nzeri 2016.
Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’abadepite kugeza muri Nyakanga 2025, aba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore.
Dr. Asaph Kabasha, yagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo Gishinzwe Amazi (WASAC). Asanzwe ari enjenyeri mu bijyanye n’amazi, akaba amaze imyaka irenga 12 mu mishinga yo kuyakwirakwiza. Yari asanzwe akorera muri WASAC.
Yabaye Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi ry’amazi mu yitwaga EWSA.
Hortense Mudenge, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali. Yabaye Umuyobozi ushinzwe ingamba muri Rwanda Finance Ltd kuva muri Nyakanga 2023 kugeza Nyakanga 2025, aba Umuyobozi wa Rwanda Finance ushinzwe ibikorwa kuva mu Ukuboza 2019 kugeza muri Kanama 2023.
Mudenge yabaye umujyanama wigenga kuva muri Mutarama 2016 kugeza mu Ukuboza 2019, aho yafashaga imiryango itandukanye gutegura imishinga, isesengura ry’ibikorwa n’iterambere.
Afite impamyabumanyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi yakuye muri Hult International Business School, n’iy’icyiciro cya kabiri yakuye muri United States International University.
Valerie Nyirahabineza, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’lgihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare. Yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva mu 2003 kugeza mu 2008, aba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 2008 kugeza mu 2017.
Ni Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) kuva mu 2020.
Nyirahabineza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu buringanire bw’abagabo n’abagore ndetse n’iterambere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2020.
Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).
Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bukungu yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1999, yakoreye imirimo itandukanye muri Banki Nkuru y’u Rwanda, irimo kuyobora ishami rishinzwe ivunjisha ry’amafaranga no kuyobora ibikorwa bya banki.
Yavuye muri Banki Nkuru y’u Rwanda, ajya kwiga muri Kaminuza ya Havard, mu ishami rya John F. Kennedy ry’imiyoborere. Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Kamanzi kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu n’icya kabiri mu micungire ya politiki yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Yakoreye mu kigo Eco-secure Holdings Ltd giharanira iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika, mu gihe cy’imyaka igera kuri 15. Ahawe kuyobora RCA, nyuma y’igihe cyari gishize ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz (RMB).