• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Saturday, March 7, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
October 23, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ahubwo atiyumvisha ukuntu byatinze kugeza ubwo bimusabye hafi imyaka umunani kugira ngo abigereho bakorane iyo bise ‘Everthing’.

Ibi Marina yabigarutseho nyuma y’uko Riderman asohoye iyi ndirimbo ‘Everything’ bakoranye.

Aha akaba yagize ati: “Riderman twese twarakuze turi abafana be, uzi Igisumizi cyangwa Kokoliko nkuko twakundaga ku mwita ukuntu twamukundaga? Igihe njye ninjiraga mu muziki numvaga ari inzozi zanjye guhurira nawe mu ndirimbo imwe cyagwa gukorana nawe.”

Marina ahamya ko ubwo Riderman yamusabaga kuririmba mu ndirimbo ye ari bwo yibutse ko izahoze ari inzozi ze zatinze kuba impamo.

Ati: “Uziko ejobundi ampamagaye ngo njye kuririmba mu ndirimbo ye ari bwo natekereje ko zahoze ari inzozi zanjye gukorana na we? Ndashimira Imana ko bibaye nubwo navuga ko ntazi impamvu byari byaratinze.”

Umuhanzi kaba n’umuririmbyi Riderman, yakoranye indirimbo na Marina

Uretse Riderman, Marina yavuze ko yagize amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi yakuze arota gukorana nabo nka Jay Polly, Urban Boys n’abandi icyakora ahamya ko benshi mu bamutanze mu muziki aba yumva yifuza gukorana nabo kandi yizeye ko hari igihe bizaba.

Ku rundi ruhande iyi ndirimbo Marina yahuriyemo na Riderman izaba ari imwe mu zigize album ‘Umurwa w’indwanyi’ uyu muraperi ateganya gusohora mu mpera z’uyu mwaka wa 2025.

Ni album Riderman agiye gushyira hanze mu gihe anitegura kwizihiza imyaka 20 amaze yikorana umuziki nyuma yo gusezererwa mu itsinda rya UTP Soldiers mu 2006.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Nyuma y’imyaka itanu Christopher tagaragara muruhame yatumiwe  mu gitaramo cy’i Kigali 

Next Post

Perezida Paul Kagame yizihije isbukuru y’imyaka 68

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Ibiciro by’itike by’igitaramo “Roots & Vibes” byatangajwe

Ibiciro by’itike by’igitaramo “Roots & Vibes” byatangajwe

by MUNYANKINDI Alphonse
53 minutes ago

Ikigo Talent Africa Group ku bufatanye na Abeeka Band batangaje ibiciro by’amatike y’igitaramo gikomeye cyiswe “Roots & Vibes Concert” giteganyijwe...

Navio yateguje igitaramo muri uyu mwaka

Navio yateguje igitaramo muri uyu mwaka

by Alex RUKUNDO
1 hour ago

Umuraperi w’icyamamare muri Uganda, Navio, yatangaje ko afite gahunda yo kongera gukora igitaramo muri uyu mwaka, nyuma y’uko yagize igitaramo...

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko

by MUNYANKINDI Alphonse
1 hour ago

Umunyamakuru wamamaye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Aimée Beauté Mushashi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Nyamwasa Francis, mu muhango wabaye...

Next Post
Perezida Paul Kagame yizihije isbukuru y’imyaka 68

Perezida Paul Kagame yizihije isbukuru y’imyaka 68

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

Intambara y’amagambo hagati ya Pacson na Ama G The Black

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

FAO na MINAGRI bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa i Nyamagabe

Ibiciro by’itike by’igitaramo “Roots & Vibes” byatangajwe
Ibirori

Ibiciro by’itike by’igitaramo “Roots & Vibes” byatangajwe

by MUNYANKINDI Alphonse
March 7, 2026
Navio yateguje igitaramo muri uyu mwaka
Imyidagaduro

Navio yateguje igitaramo muri uyu mwaka

by Alex RUKUNDO
March 7, 2026
Aimée Beauté Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko
Ibirori

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye imbere y’amategeko

by MUNYANKINDI Alphonse
March 7, 2026
Dj Brianne na Tesha mbere yo kurira indege bagiriye inama Bad Rama
Imyidagaduro

Dj Brianne na Tesha mbere yo kurira indege bagiriye inama Bad Rama

by Alex RUKUNDO
March 7, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.