Umuhanzi w’Umunya-Kenya Karelina ari kwiyubaka buhoro buhoro mu ruhando rw’umuziki, aho akoresha ururimi rw’Igikuyu n’Icyongereza mu buryo bugaragara nk’ubutateguwe, ahubwo busa n’uburyo bw’ikiganiro gisanzwe.
Abajijwe n’umunyakuru uko ahitamo ururimi ari bukoreshe aririmba. Yagize ati: ‘ ntabwo nicara ngo ntegure ururimi nkoresha mu ndirimbo. Igikuyu nahoze arirwo rurimi nkoresha cyane. Bityo numva ko arirwo gakondo yanjye kandi binanyerekana uko ndi.” Kuri we, akoresha ururimi akurikije amarangamutima,
Indirimbo ze ziheruka zagiye zigaragaza uburyo bwo guhanga butandukanye n’ubwabandi. Nk’indirimbo yise “Boom Boom Number Imwe” avuga ko yayikoze ari mu bihe byoroheje, ati: “Ni byiza gukora indirimbo ituma abantu bishima mu myanya muto baba bafite.”
Ku rundi ruhande indirimbo yise “Njaci” yo yibanda cyane ku muco ndangagihugu, ndetse iy’indirimbo ituma bamwe bibuka aho bakomoka bityo bagakunda igihugu cyabo.
Nubwo izo ndirimbo zitandukanye mu buryo zanditswemo ndetse n’amarangamuti, zose zifite icyiruyeho: inkuru n’amarangamutima abantu bahuriyeho, ndetse no ku b uzima bwa buri munsi.
Gauhanga indirimbo kwe ntikugendera ku mabwiriza akomeye ‘oya’. Avuga ko iyo atomboje injyana, n’amagambo ahita yizana mu mutwe we indirimbo ikaba iruzuye. Akomeza avuga ko hari n’igihe indirimbo imuzamo ari cyongereza, ariko Igikuyu kigahita kiyifatira hagati bikivaga.
Ati: “Ntabwo jya byihatira. Hari igihe injyana yumvikana neza ku injyana ‘bigahura neza’, ubwo nanjye mbirekera uko uri.”
Uku vuvanga indimi ebyeri mu buryo butamugoye bwa baye nk’umwihariko we mu muziki, ibyo rero bituma indirimboze zikundwa cyane n’abantu batari bake.
Abumva indirimboze bagaragaje uko bamubafata. Abantu bakunze mu myaka iyo bumva indirimbo ze zikonzwe mu Gikuyu babyumva neza cyane kandi ki kabibutsa byinshi. Mu gihe abakiri bato bo akenshi bakururwa n’injyana, hanyuma buhoro buhoro bikaragira bakunze iyo ndirimbo.
Ibintu Karelina abona ko bifite imbaraga mu muziki nubwo akora gahoro. Ati: “Iyo indirimbo imvuye ku mutima, akenshi igera ku bantu igenewe.”
Mu gihe kiri imbere, Karelina avuga ko azagenda atera imbere buhoro buhoro. Yunzemo ati: “Ubuzima bwanjye bwagiye bunkomerera. Umuryango wanjye iteka uza ku mwnya wa mbere, ariko urukundo nkunda umuziki ntirwigeze rugabanuka.”
Yasoje avuga ko uyu mwaka, yitegura gushira hanze indirombo nshya kandi nyinshi, ndetse ko bagomba kwitega ubufatanye n’abandi bahanzi, no gukora ibitaramo. Ati: “ intambwe ku yindi, nzakomeza kubaka ibikomeye.”






