Umuhanzi Yampano yahishuye ko ibihe byamukomereye mu buzima bwe bitatangiriye ku mashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko byakurikiwe n’ibindi byago bikomeye byamugizeho ingaruka zikomeye mu muryango we.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ya Murindahabi Irene, Yampano yavuze ko nyuma y’uko amashusho amugaragaza ari mu gikorwa cy’abakuze ashyizwe hanze, yahisemo gutandukana n’umukobwa babanaga, ibintu byarushijeho kumusiga mu bwigunge, maze hashira iminsi mike apfusha umwana.
Yagaragaje ko amakuru yakomeje gukwirakwira avuga ko hari andi mashusho ye yaba yaragiye hanze atari yo, ahubwo ashimangira ko nta mashusho ya kabiri ahari. Yavuze ko amashusho abantu babonye arimo arira ko yafatiwe mu ndege, kandi ko ari ingaruka z’inkuru mbi yari amaze kwakira.
Yampano yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye ndetse n’ihungabana, aho yagombaga guhangana n’igitutu cy’abantu, n’imbuga nkoranyambaga ndetse n’amagambo atari yoroshye, byose bimurwaniraho ari wenyine.
Yasobanuye ko uwahoze ari umugore we yahisemo gutandukana na we bitewe n’uko kwiyakira byari byamunaniye, nubwo atigeze amucira urubanza. Yavuze ko yamufataga nk’ubuhungiro bwe, ariko kumubura byatumye ibintu birushaho kuba bibi.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko ubwo yajyaga i Burayi yari amaze gutandukana n’uwo babanaga, amusaba gukomeza kwiyubaha no kwizera ko ibihe bibi bishira.
Yampano yagaragaje ko uwo mugore yagize uruhare runini mu kumuhindura no ku muba hafi, amufasha kwitandukanya n’imyitwarire mibi no kumugira umuntu ukomeye mu buryo bwagutse.
Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko nta kindi yari agamije uretse urukundo, anavuga ko nyuma yo kumenyekana no kubona ubushobozi bw’amafaranga, yatangiye guhura n’abantu bamubangamira, bamwe bakamwungukamo, ndetse rimwe na rimwe amafara yabura bikamuviramo kugira abanzi benshi.
Yasoje avuga ko hari n’igihe cyageze abantu babanaga bamunywesha imiti atarwaye, ibintu afata nk’ibyamushyize mu kaga, bikagaragara ko ubwamamare bushobora kujyi ingaruka zikomeye ku buzima bwite.







