• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imikino

Kiyovu Sports yababyinanye intsinzi ku munsi wa bo (Rayon Sports Day), Nyuma y’ibyumweru 84.2 batagera ku Kibuga.

Impinga Media by Impinga Media
October 25, 2021
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, aho wabaye uwa mbere w’umupira w’amaguru witabiriwe n’abafana kuva muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu mukino wa gicuti wateguwe n’Ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Sports Day”, wabanjirijwe no kwerekana abakinnyi n’imyambaro iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports muri uyu mwaka mushya w’imikino, ntiyagaragaye mu berekanywe mu gihe Muhire Kevin yemejwe nka Kapiteni wayo mushya.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, na we wujuje umwaka umwe uyu munsi kuva atorewe kuyobora iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda batari bake, yabwiye abafana bitabiriye uyu mukino ko abifurije “kugira umukino umwiza, Shampiyona nziza” mbere yo kongeraho ko bazatwara “ibikombe”.

Nyuma y’ibirori byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Symphony Band, Sky2, Senderi na Khalfan, hatangiye umukino wa gicuti utitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe bitewe n’impamvu zirimo no kugorwa mu kugura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma y’iminota 45 itabonetsemo uburyo bugana mu izamu, byasabye gutegereza umunota wa 53, Kiyovu Sports ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Bigirimana Abedi waherejwe umupira na Ishimwe Kevin.

Nyuma y’iminota itandatu, ikipe y’umutoza Haringingo Francis, yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mugenzi Bienvenu aherejwe na Ngandu Omar.

Byasabye Rayon Sports gutegereza umunota wa 65, ibona penaliti yakorewe Essomba Willy Onana, aba ari na we utsinda igitego cy’impozamarira.

Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira 2021 mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Karim ‘Mackenzie’, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo Manga Steve.

Kiyovu Sports: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenu, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.Umunya-Maroc Youssef Rharb ni umwe mu bakinnyi berekanywe na Rayon SportsManace Mutatu Mbedi atambuka ku itapi itukuraMuhire Kevin yagizwe Kapiteni mushya wa Rayon SportsAbafana ba Rayon Sports bari bishimiye kugaruka ku kibuga nyuma y’amezi asaga 19 kubera icyorezo cya COVID-19

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ku munsi yiteguriyeEssomba Willy Onana yatsindiye Rayon Sports kuri penaliti

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Rwanda: Nta numwe wapfuye mubahawe urukingo rwa Covid-19, 2021 izasiga hakingiwe 35%

Next Post

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
2 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y’igihe?

Pansiyo itangwa gute mu Rwanda, Bigenda bite iyo uyikeneye mbere y'igihe?

Impamvu Urugendo rutagatifu rw’i Mecca rufatwa nk’icyo kwifuriza buri Muyisilamu

Ikipe y’igihugu (Amavubi Stars) yageze ku mwanya wa 126 ku Isi muri Ruhago.

Ikipe y'igihugu (Amavubi Stars) yageze ku mwanya wa 126 ku Isi muri Ruhago.

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.