Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi Joshua Baraka yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru, nyuma yo kugera ku rwego rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu muririmbyi w’Umunya-Uganda ufite ijwi rituje , yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Uganda ufite abantu basaga miliyoni imwe bamwumva buri kwezi kuri Spotify. Ni intambwe ikomeye yerekana uko ubwamamare bwe bukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’uko indirimbo ze zikomeza kugera ku mitima y’abakunzi be hirya no hino ku isi.
Baraka, wamamaye cyane mu ndirimbo zakunzwe nka “Wrong Places” na “Delilah,” yifashishije imbuga nkoranyambaga asangiza abakunzi be aya makuru ndetse anashimira abafana be ku ruhare bagize mu rugendo rwe.
Yanditse agira ati:“ Sinigeze ntekereza ibi… MILIYONI 1 y’abumva indirimbo zanjye buri kwezi kuri Spotify. Mwarakoze ku buryo bwose mwanyeretsemo urukundo—kuzumva, kuzisangiza no kungaragariza ko munkunda. Kandi nishimiye gukomezanya nanjye urugendo.”
Iyi ntsinzi itumye Baraka ajya mu itsinda ry’abahanzi bake bo muri Afurika y’Iburasirazuba bamaze kugera ku rwego rwa miliyoni imwe y’abantu bumva indirimbo zabo buri kwezi kuri Spotify. Muri bo harimo:
- Sofia Nzau (Kenya) – Miliyoni 10.8
- KayCyy (Kenya) – Miliyoni 1.2
- Idd Aziz (Kenya) – Miliyoni 1.2
- BarBara Wangui (Kenya) – Miliyoni 1.1
- Diamond Platnumz (Tanzania) – Miliyoni 1.4
- Rayvanny (Tanzania) – Miliyoni 2.2
Umuziki wa Baraka, azwiho guhuza imisusire ya R&B, Afrobeat na Soul, akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki batari bake ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.
Iyi ntsinzi nshya ni urundi rugero rwerekana impinduka ikomeye ku muziki wa Uganda, ndetse bikaba n’ikimenyetso cy’uko inganda z’umuziki z’iki gihugu zirimo kuzamuka ku rwego mpuzamahanga.







