Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere, Jose Chameleone, yageze i Burundi ku wa 17 Nyakanga 2025 aho yagiye gutaramira abakunzi be, ahabwa ikaze ryuje urugwiro.
Chameleone wari wambaye umupira uranga urukundo rw’iki gihugu cy’u Burundi kuko wariho ibendera ryacyo, yahageze mu mugoroba yakiranwa akanyamuneza n’abafana be. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo n’uburyo yakiriwe kuva akigera i Bujumbura kugera no mukinganiro n’itangazamakuru.
Mu mashusho atandukanye, yagaragaye n’igihe giheruka gutaramira muri iki gihugu. Ibyo byahise bikurura Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, wasize igisobanuro cy’icyubahiro aho ashyize ‘emoji’ y’ingofero y’umwami — ikimenyetso gikunze kwifashishwa mu kugaragaza icyubahiro cy’ikirenga.
Diamond si ubwa mbere agaragaje ko aha agaciro Jose Chameleone. Mu minsi ishize ubwo yari muri Uganda, yagaragaje ko amwubaha kandi yifuza gukorana na we indirimbo, anashimangira ko yifuza ko bitarenza uyu mwaka ba bayikoze.
Jose Chameleone amaze imyaka myinshi mu muziki, afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo Badilisha, Tubonge, Shida za Dunia, Jamila, Maama Mia, Mama Rhoda n’izindi zitandukanye zamufashije kwagura izina rye mu karere.